00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota arindwi, Danny Usengimana akina umukino wa mbere (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 30 March 2019 saa 07:50
Yasuwe :

Umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 22 wa shampiyona wabaye kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ya Kigali, wasize ikipe ya APR FC irusha Rayon Sports ya kabiri amanota arindwi, ni nyuma yo gutsinda Sunrise FC ibitego 2-0, naho Danny Usengimana yakinnye iminota 16 mu mukino we wa mbere mu ikipe y’ingabo z’igihugu.

APR FC yakiriye uyu mukino idafite Imanishimwe Emmanuel wujuje amakarita atatu y’umuhondo ku mukino ikipe ye iheruka gutsindamo Mukura Victory Sports. Rusheshangoga Michel yari yaruhukijwe kimwe na Ally Niyonzima ufite amakarita abiri y’umuhondo, wabanjwe hanze.

Ku ruhande rw’abashyitsi, hari hategerejwe kureba niba Sunrise FC yongera gukora mu jisho APR FC, ikayitsinda nk’uko yabigenje mu mukino ubanza. Iyi kipe yo mu Burasirazuba, ifite amanota abiri gusa mu mikino irindwi iheruka gukina.

Muri uyu mukino wasubitswe kubera ko APR FC yari ifite abakinnyi benshi mu Amavubi, Sunrise FC yabonye koruneri ya mbere yawubonetsemo ku munota wa gatatu, ku mupira wa Muossa Ally ’Sova’ warengejwe na Buregeya Prince wari wagiye gufasha Mugiraneza Jean Baptiste kuzibira uyu mukinnyi wa Sunrise FC. Sova yayiteye neza ariko abakinnyi ba APR FC bugarira neza.

Ikosa ryakorewe kuri Nshuti Innocent, ryahanwe na bazina we Nshuti Savio wateye umupira muremure, habura umukinnyi we uwukoraho. Ku mupira mwiza wahinduwe na Omborenga Fitina ku munota wa 12, Hakizimana Muhadjiri yahushije igitego cyabazwe ubwo yateraga umupira ukajya hejuru y’izamu mbere y’uko na Nshuti Innocent agerageza ubundi buryo bwagiye hanze.

Sinamenye Cyprien yananiwe kubyaza umusaruro umupira yahawe na mugenzi we, APR FC iwushyira muri koruneri itagize icyo itanga. APR FC yabonye umupira w’umuterekano ku ikosa Uwambazimana Léon yakoreye kuri Byiringiro Lague inyuma y’urubuga rw’amahina, iri ryahanwe na Hakizimana Muhadjiri umupira ujya hanze.

Sunrise FC yakoraga amakosa cyane ku bakinnyi bugarira, yahawe ikarita ya mbere y’umuhondo yabonetse mu mukino ku ikosa Niyonkuru Vivien yakoreye kuri Byiringiro Lague, rihanwa na Muhadjiri, umupira ujya mu biganza bya Habarurema Gahungu.

Ku munota wa 25, ku mupira wari winjiranwe na Hakizimana Muhadjiri mu rubuga rw’amahina, akawutanga kuri Byiringiro Lague, APR FC yabonye penaliti ubwo Uwambazimana Léon yakoraga umupira n’ukuboko. Umunyezamu Gahungu yarokoye ikipe ye kuri iyi inshuro, akuramo iyi penaliti yatewe na Muhadjiri.

Uyu rutahizamu umaze gutsindira APR FC ibitego byinshi, yahinduye undi mupira, ushyizweho umutwe na Byiringiro Lague uca ku ruhande rw’izamu.

Byasabye APR FC gutegereza umunota wa 32, ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Nshuti Savio Dominique nyuma yo guteresha umutwe umupira wari uvuye kuri Hakizimana Muhadjiri wahanaga ikosa yari amaze gukorerwaho.

Byiringiro Lague na Nshuti Innocent bahushije uburyo bubiri bwari guha APR FC kongera kubona mu izamu rya Sunrise FC mu minota itandatu yakurikiyeho.

Hakizimana Arnaurd yakoreye ikosa Nshimiyimana Imran, ahabwa ikarita y’umuhondo. APR FC yahise ihabwa umupira w’umuterekano inyuma y’urubuga rw’amahina, uterwa na Hakizimana Muhadjiri, umunyezamu Gahungu awushyira muri koruneri itagize icyo itanga nyuma yo guterwa na Nshuti Savio.

Iminota itanu mbere yo kujya kuruhuka, Sunrise FC yabonye umwanya wo gukina, igerageza kurema uburyo bubiri bugana mu izamu rya APR FC, ubu burimo ishoti ryatewe na Sinamenye Cyprien anyuze mu ruhande rw’iburyo. Niyonshuti Gad yatakaje umupira wahawe Byiringiro Lague, ku bw’amahirwe umunyezamu Gahungu arasohoka, arawurenza.

Nsoro yasimbuwe na Mbanzumutima Mamadou mbere y’uko APR FC ihusha igitego ku mupira wari uvuye muri koruneri, myugariro wa Sunrise FC awukuraho mu buryo yashoboraga kwitsindamo. Ku munota wa 65, Ally Niyonzima wari waruhukijwe kubera amakarita abiri y’umuhondo, yasimbuye Nshuti Innocent.

Rubibi Bonk yahushije igitego cyabazwe ku mupira yateye n’umutwe ujya hanze, ni nyuma y’uko Nzayisenga Jean D’Amour yari amaze gutera koruneri ku mupira warengejwe na Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’.

Byiringiro Lague yashimangiye intsinzi ya APR FC ku munota wa 71 ku gitego yatsinze nyuma yo gucenga abakinnyi babiri ba Sunrise FC; Niyonkuru Vivien na Rubibi Bonk.

Habura iminota 13 ngo umukino urangire, Byiringiro Lague yagize ikibazo cy’imitsi ubwo yari akurikiye umupira ari kumwe na Niyonkuru Vivien. Sunrise FC baboneyeho gukora impinduka, Twagirimana Innocent asimbura Hakizimana Arnaud mu gihe Danny Usengimana yinjiye mu kibuga mu mwanya wa Lague, akinira APR FC umukino wa mbere nyuma yo kubona ibyangombwa mbere y’umukino wa Mukura.

Babuwa Samson yasimbuwe na Eric Mambo Emmanuel mbere y’uko APR FC ibona coup-franc yatewe na Muhadjiri ku ikosa ryakorewe kuri Niyonzima Ally. Itangishaka Blaise yasimbuye Nshuti Savio Dominique mu minota y’inyongera.

APR FC yatsinze umukino ku bitego 2-0, ikomeza kuyobora shampiyona n’amanota 54 mu mikino 22. Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 47, ifite umukino w’ikirarane izahuramo na AS Kigali kuri iki Cyumweru.

Sunrise FC yo yagumye ku mwanya wa cyenda n’amanota 27.

APR FC izagaruka mu kibuga tariki ya 20 Mata, yakirwa na Rayon Sports ku munsi wa 23 wa shampiyona mu gihe Sunrise FC yo izakira As Muhanga tariki ya 21 Mata 2019.

APR FC: Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Ngabo Albert, Buregeya Prince, Rugwiro Hervé, Mugiraneza Jean Baptiste Migi (c), Nshimiyimana Imran, Nshuti Savio Dominique, Byiringiro Lague, Hakizimana Muhadjiri na Nshuti Innocent.

Sunrise FC: Gahungu Habarurema, Nzayisenga Jean d’Amour, Niyonshuti Gad, Rubibi Bonk, Niyonkuru Vivien, Uwambazimana Léon (c), Hakizimana Arnaud, Uwimana Emmanuel, Omoviare Babuwa Samson, Moussa Ally na Sinamenye Cyprien.

Umukino witabiriwe n'abafana bake kubera imvura yaguye
Sunrise FC yabanje mu kibuga
APR FC yari yakoze impinduka ebyiri mu bakinnyi 11 babanzamo
Zlatko Krmpotić utoza APR FC ntiyakanzwe n'imvura
Umutoza wa Sunrise FC Bisengimana Justin
Ikibuga cya Stade ya Kigali cyari cyuzuyemo amazi
Omborenga na Lague bashaka uburyo bambura umupira Niyonshuti Gad
Nshuti Savio azamukana umupira
Nshuti Innocent ashimira Lague wari umaze gukoresha penaliti
Uwambazimana yahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukora umupira
Habarurema Gahungu yakuyemo penaliti yatewe na Muhadjiri
Visi Perezida wa APR FC Maj. Gen. Mubaraka Muganga yari yaje kureba uyu mukino
Ku munota wa 30 Nshuti Dominique Savio yafunguye amazamu
Habarurema Gahungu umunyezamu wa Sunrise ntiyigeze agarura umupira
Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego
Kamanzi Karim wakiniye Amavubi na we yaje kureba uyu mukino
Umutoza w'Intare FC Rubona Emmanuel wanatoje APR FC aganira na Higiro Thomas utoza abazamu b'Amavubi
Nshimiyimana Eric kuri ubu udafite ikipe na we yarebye umukino
Myugariro wa Police FC Nsabimana Aimable yaje kureba APR FC yakiniye
Nkinzingabo Fiston utakinnye uyu mukino ari kumwe n'abakinnyi barimo Hussein wa Rayon Sports
Amavubi U-17 yaje kureba uyu mukino
Usengimana Danny yakinnye umukino wa mbere muri APR FC ubwo yinjiraga asimbuye Lague wavunitse

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages