Ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Ukwakira 2025, ni bwo APR FC yakiriwe na Kiyovu Sports mu mukino w’Umunsi wa Gatanu wa Shampiyona warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
APR FC yasoje uyu mukino ari abakinnyi 10 mu kibuga, kubera ikarita itukura yahawe umukinnyi wo hagati Ronald Ssekiganda nyuma yo kwerekwa ikarita ya kabiri y’umuhondo ku munota wa 81.
Ibyemezo byafashwe muri uyu mukino birimo aya makarita y’umuhondo yahawe uyu mukinnyi ukomoka muri Uganda ntibyanyuze APR FC yagaragaje ko hari irindi kosa ryakorewe kuri Ruboneka Bosco mbere y’uko Ssekiganda ahanwa, ndetse yari kuba yahawe penaliti ubwo Denis Omedi yakinirwaga nabi mu rubuga rw’amahina mu gice cya mbere.
Ibyo byatumye Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yandikira Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) isaba kurenganurwa, hagasuzumwa ibyemezo byafashwe n’abasifuzi barangajwe imbere na Rulisa Patience.
Ku wa Gatatu, FERWAFA yatangaje ko “Komisiyo y’Imisifurire imaze gusuzuma neza amashusho, yasanze umusifuzi yarafashe ibyemezo bikwiye mu mukino.”
Yongeyeho ko “ibisobanuro birambuye kuri iki cyemezo, byashyikirijwe abo bireba.”
APR FC ntiyanyuzwe n’uyu mwanzuro ndetse Chairman wayo, Brig Gen Deo Rusanganwa, yabwiye IGIHE ko bamaze kujurira, basaba ko hashyirwaho komisiyo yihariye ndetse idafite abo ibogamiye kugira ngo isuzume ibyemezo byafashwe.
Ati “Twarajuriye. Twagaragaje ko tutanyuzwe n’amakarita abiri y’umuhondo yahawe Ssekiganda. Urebye ikarita ya mbere ni we basunitse, iya kabiri bamuhaye tuyishidikanyaho. Penaliti twimwe na yo ni uko ndetse n’ikosa ryakorewe kuri Ruboneka uwo mupira ni wo wavuyemo ikarita kuri Ssekiganda.”
“Badusubiza batubwiye ko amashusho atagaragara neza, ariko babona ko umusifuzi yari iruhande rwa Omedi kandi bemeje ibyemezo bya Rulisa [umusifuzi wo hagati]. Ku ikarita itukura, bavuze ko amashusho babonye abigaragaza ko yari yo.”
Chairman wa APR FC yavuze ko ari aho bahereye basaba ko hatangwa ubutabera ku mpande zose, ndetse hagashyirwaho komisiyo yihariye idafite aho ibogamiye, igasuzuma ibyemezo byafashwe ku mukino wa Kiyovu Sports.
Ati “Niba biyemeje gutanga ubutabera, nibabutange kuri twese kuko ni bo tubitegerejeho. Twabasabye ko bashyiraho komisiyo yigenga idafite aho ibogamiye, bayihe ayo mashusho iyasuzume, turebe icyo yemeza.”
Kuri ubu APR FC iri ku mwanya wa kane muri Shampiyona n’amanota arindwi nyuma y’imikino itatu imaze gukina.
Iyi kipe yambara umukara n’umweru izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Ugushyingo 2025, aho izakirwa na Rutsiro FC mu mukino w’Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!