00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yananiwe kumvikana n’Abanya-Nigeria babiri bayikinira

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 24 December 2024 saa 04:57
Yasuwe :

Ibiganiro ku iseswa ry’amasezerano hagati ya Nwobodo Chidiebere Johnson na Godwin Odibo n’ikipe bakinira ya APR FC bikomeje kugorana nyuma y’aho aba bakinnyi bakomoka muri Nigeria bangiye icyifuzo cyayo yari yabagejejeho.

APR FC imaze iminsi iri gushaka uburyo yatandukana n’abakinnyi batari mu mibare yayo, aho ku ikubitiro yabanje kumvikana na Apam Bemol Essongwe wari umaze iminsi atagaragara mu kibuga ariko akaba yari ashigaje igihe gito ku masezerano yari afitanye n’iyi kipe.

Nyuma yo gukemura ibya Apam, APR FC yakurikijeho ibiganiro n’abasore babiri basatira baciye ku mpande; Aabanya-Nigeria Godwin Odibo na Nwobodo Chidiebere, ibasaba ko basesa amasezerano ikabishyura imishahara y’amezi atandatu bakajya kwishakira andi makipe.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko iki cyifuzo cyanzwe kugeza ubwo APR FC yemeye kugeza ku mezi umunani y’imishahara ariko aba bakaguma gutangaza ko bifuza kwishyurwa amasezerano yabo yose asigaye bivuze ko ari amazi 30 y’imishahara, dore ko basinye amasezerano y’imyaka itatu.

Iki cyifuzo cy’aba bakinnyi ariko na cyo APR FC ntigikozwa, aho umwe mu baganiriye na IGIHE yatubwiye ko mu gihe byarangira impande zombi zitumvikanye, aba basore bombi bashakirwa amakipe batizwamo cyangwa bakamanurwa mu makipe y’abato.

Nwobodo Johnson Chidiebere yari yaguzwe na APR FC ngo abe yasimbura Mugisha Gilbert ariko uyu wavuye muri Rangers ku bihumbi 60$ (miliyoni 81 Frw) ngo byaramugoye kwibona mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu. Umutoza ntiyamwemeye ndetse imyaka ye itangira kwibazwaho.

Bivugwa ko ari we mukinnyi mu baguzwe utarakurikiranywe n’iyi kipe ahubwo binyuze mu bamuhagarariye, amashusho bagaragaje yatumye iyi kipe imushima iramugura, none birangiye agiye gutandukana na yo nta mukino abanjemo.

Mugenzi we Godwin Odibo, wavuye muri Sporting Lagos yamanutse mu cyiciro cya kabiri muri Nigeria, amakuru ahari avuga ko abashinzwe kumushakira amakipe byarangiye batangaje ko Enyimba FC igiye kumutwara kugira ngo APR FC ijye ku gitutu imugure.

Ni we mukinnyi waguzwe amafaranga make muri APR FC ariko na we akaba atarashoboye kwemeza abakunzi b’iyi kipe aho amakuru yizewe anavuga ko yananiwe no gukora imyitozo mu minsi ye ya mbere.

Nwobodo Johnson ni umwe mu bo APR FC yifuza gutandukana na bo
Godwin Odibo ntabwo yashoboye kwemeza abatoza n'abafana ba APR FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .