Aba bakinnyi bombi bari bahanwe n’ikipe nyuma yo gusohoka mu mwiherero nta ruhushya ubwo APR FC yiteguraga guhura na Pyramids FC i Cairo mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League wabaye mu ntangiriro z’uku kwezi.
Ikipe y’Ingabo yatangaje ko aba bakinnyi basabye imbabazi ndetse bemera amakosa bakoze. Mu gihe bari mu bihano bari bajyanwe gukorera imyitozo mu ikipe y’abato.
Aba bakinnyi bajyanye n’abandi mu Karere ka Rubavu aho iyi kipe izakirwa na Rutsiro FC ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Ugushyingo 2025 saa Cyenda kuri Stade Umuganda.
Kuri ubu APR FC iri ku mwanya wa kane muri Shampiyona n’amanota arindwi nyuma y’imikino itatu imaze gukina.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!