Kuri iki Cyumweru, tariki ya 6 Nzeri 2026, ni bwo APR FC yavuye mu Rwanda ijya gukinira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kuri Frédéric Kibassa Maliba Stadium iri i Lubumbashi.
Ni umukino wakinwe nta bafana bari muri stade. APR FC yagiye gukinira muri iki gihugu yanga kubera kwirinda icyorezo cya Ebola.
APR FC ntiyagize urugendo rwiza muri iki gihugu kuko ku munota wa 45 w’igice cya mbere, Sozé Zemanga wa Les Aigles du Congo yatsinze igitego rukumbi cyatumye iyi kipe yo mu Rwanda itakaza umukino.
Si ugutakaza umukino gusa kuko yanahombye umukinnyi itazifashisha mu mukino wo kwishyura, ari we Ronald Ssekiganda ukina mu kibuga hagati weretswe ikarita itukura umukino warangiye nyuma yo gushyamirana n’abasifuzi.
Nyuma yo gukina uyu mukino, abakinnyi n’abaherekeje APR FC bose, barahita bafata indege ibasubiza mu Rwanda, kwitegura umukino wo kwishyura uzabera i Kigali ku wa Gatanu, tariki ya 11 Nzeri 2026 saa Cyenda muri Stade Amahoro.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu irasabwa kwishyura igitego yatsinzwe, ndetse ikirinda kwinjirizwa igitego iwayo kuko byatuma imibare yayo ikomera.
Ikipe izakomeza hagati ya APR FC na Les Aigles du Congo izahura n’izakomeza hagati ya Zamalek SC yo mu Misiri na AS Port yo muri Djibouti, mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukwakira 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!