00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yaguze umunyezamu Ernan Siluane

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 3 July 2026 saa 01:15
Yasuwe :

Ikipe ya APR FC iri kwiyubaka mu buryo bw’abakinnyi bashya kandi beza, yatangaje ko yasinyishije umunyezamu Ernan Siluane w’imyaka 27 ukomoka muri Mozambique, wakiniraga Black Bulls y’iwabo.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 3 Nyakanga 2026, ni bwo Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatangaje ko yasinyishije umukinnyi mushya uzongera imbaraga mu izamu ryayo.

Uyu mukinnyi wakiriwe na Col (Rtd) Vincent Mugisha, ni Ernan Siluane wakiniraga Black Bulls kuva muri Mutarama 2024, akaba yarayigezemo avuye muri UD Songo na yo yo mu Cyiciro cya Mbere muri Mozambique.

Yakiniye Ikipe y’Igihugu ya Mozambique mu marushanwa atandukanye, dore ko amaze kuyihamagarwamo inshuro 24, harimo no gukina mu marushanwa abiri y’Igikombe cya Afurika aheruka.

Ernan w’imyaka 27, asanze APR FC iri kumwe n’abandi banyezamu batatu, ari bo Ishimwe Pierre ushobora kudakomezanya na yo, Hakizimana Adolphe na Ruhamyankiko Yvan.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yegukanye BK Pro League n’Igikombe cy’Amahoro mu mwaka ushize wa 2025/26, iritegura amarushanwa mpuzamahanga arimo CECAFA Kagame Cup rizabera mu Rwanda, CAF Champions League n’andi y’imbere mu gihugu.

Usibye uyu mukinnyi wahawe amasezerano y’imyaka ibiri, abandi bakinnyi bane bashya baguzwe muri APR FC harimo Uwiyaremye Fidali, Rubuguza Jean Pierre, Amani Kouadiokan Michel Breygeneve na Ishimwe Christian.

Ni mu gihe yatandukanye na Aliou Souané, Mamadou Sy, Niyomugabo Claude, Mugisha Gilbert na Mahamadou Lamine Bah.

Ernan Siluane ni we uzaba ari umunyezamu wa mbere wa APR FC
Ernan Siluane yahawe nimero 31
Ernan Siluane yashyize umukono ku masezerano ya APR FC
Col (Rtd) Vincent Mugisha yakiriye Ernan Siluane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages