00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yaguze Rubuguza Jean Pierre wakiniraga Gicumbi FC

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 23 June 2026 saa 07:22
Yasuwe :

Ikipe ya APR FC yaguze Rubuguza Jean Pierre wakiniraga Gicumbi FC mu kibuga hagati, nyuma y’igihe gito itandukanye n’abarimo Ruboneka Jean Bosco wahakinaga.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 23 Kamena 2026, ni bwo Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatangaje ko yasinyishije uyu mukinnyi mushya wagize umwaka mwiza wa 2025/26.

Nyuma y’uko APR FC inaniwe kumvikana n’abarimo Ruboneka wayifashaga mu kibuga hagati, yahisemo gushaka undi mukinnyi w’Umunyarwanda mu bitwaye neza umwaka ushize.

Umwe muri abo ni Rubuguza Jean Pierre ukina mu kibuga hagati washoboye gukina imikino 21 muri BK Pro League iheruka, ayitsindamo ibitego birindwi.

APR FC yagize iti “APR FC yishimiye kwakira Rubuguza Jean Pierre uvuye muri Gicumbi FC mu muryango w’Umukara n’Umweru. Intare nshya yiteguye kurwanira ikirango, ikanatanga byose mu kibuga.”

Uyu yabaye umukinnyi wa gatatu mushya utangajwe n’iyi kipe muri iyi mpeshyi, nyuma ya Ishimwe Christian ukina mu bwugarizi, hamwe na Amani Kouadiokan Michel Breygeneve.

Ni mu gihe abandi yatandukanye na bo barimo Aliou Souané, Mamadou Sy, Niyomugabo Claude, Mugisha Gilbert na Mahamadou Lamine Bah.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yegukanye BK Pro League n’Igikombe cy’Amahoro mu mwaka ushize wa 2025/26, iritegura amarushanwa mpuzamahanga arimo CECAFA Kagame Cup rizabera mu Rwanda, ndetse na CAF Champions League.

Rubuguza Jean Pierre yashyize umukono ku masezerano ya APR FC
Chairman w'agateganyo wa APR FC, Col (Rtd) Vincent Mugisha
Col (Rtd) Vincent Mugisha na Rubuguza bamaze gushyira umukono ku masezerano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages