Tariki ya 10 Kamena uyu mwaka ni bwo Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati (CECAFA) yatangaje ko Irushanwa rya CECAFA Kagame Cup ry’uyu mwaka, rizitabirwa n’amakipe 16 arimo atatu yatumiwe aho yahise inavuga ko amatariki yigijwe imbere.
Nyuma yo gutangaza ibi, TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahise iba iya mbere mu gutangaza ko nta butumire bwa CECAFA yigeze ihabwa ndetse ko bigoye ko yakina iyi mikino, cyane ko abakinnyi bayo kuri ubu bari mu biruhuko kandi bazagaruka mu myitozo tariki ya 15 Nyakanga.
Indi kipe yahise iva muri iri rushanwa yari ku rutonde ni Azam FC yo muri Tanzania, yavuze ko itavuga ko isezeye ariko ko itakina iri rushanwa ku matariki yatanzwe, kubera ko icyo gihe abakinnyi bayo bazaba bari gukora imyitozo yo kugorora imitsi bityo batahita bajya mu kibuga bagakina. Yavuze ko irushanwa ryigijwe imbere, yaryitabira nta kibazo.
Mu Rwanda, amakuru IGIHE ifite ni uko Ikipe ya APR FC iri butangire imyitozo kuri uyu wa Kane, na yo kugeza ubu itari yabona ubutumire bwo kuryitabira buturutse muri CECAFA mu gihe amakipe ya Yanga SC na Simba SC yo muri Tanzania na yo avuga ko atakwemeza ko azitabira iri rushanwa kuko agiye afite ubutumire bw’amakipe yo hanze ya Tanzania nk’aho Yanga izerekeza mu Burusiya na Afurika y’epfo.
Amakuru IGIHE ifite ni uko intandaro yo guhuzagurika kw’abategura CECAFA ndetse no kuba kugeza ubu hari amakipe atari yahabwa ubutumire kandi iri rushanwa risigaje iminsi mike ngo ribe, ngo byose biterwa n’uko bitandukanye n’uko benshi babizi, iri rushanwa rizakirwa n’igihugu cya Sudani ariko kikaryakirira muri Tanzania na Zanzibar.
Kugeza ubu ntabwo iki gihugu kirumvikana mu nyandiko n’ibi byombi ku buryo bizagenda mu bijyanye no gutegura ndetse no kwishyuza ibyabonetse ku kibuga, ari na yo mpamvu hatari haba itangazo rya nyuma ryemeza burundu amakipe azitabira irushanwa ndetse n’aho rizakinirwa.
Iri rushanwa rigarutse nyuma y’imyaka ibiri ritaba kuva mu 2021 ubwo ryaberaga i Dar es Salaam muri Tanzania, mu gihe amakipe yo mu Rwanda yaherukaga kuryitabira muri 2019 ubwo ryaberaga i Kigali, aho APR FC na Rayon Sports zose zaviriyemo muri ¼ cy’irangiza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!