00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

KNC yarahiye gusezerera APR FC yifashishije abana

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 5 March 2026 saa 09:58
Yasuwe :

Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), yatangaje ko azasezerera APR FC yifashishije abakinnyi bakiri bato, mu mikino ya ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro.

Gasogi United yageze muri ¼ isezereye Musanze FC ku giteranyo cy’ibitego 3-2, mu gihe APR FC yo yasezereye Kiyovu Sports yayitsinze ibitego 2-0 mu mikino yombi.

KNC yagaragaje ko gusezerera Musanze FC atari impanuka ndetse ko na APR FC ikwiye kuzayitondera.

Ati “Icyo dushaka ni ukuyikunja. Turabizi APR iturusha byinshi mu bushobozi, ifite n’abakinnyi b’amazina. Ariko aho gutunga abakinnyi bageze iyo bajya nagira abashaka kwandika amazina. Iyi APR FC ndayikuzamo abana kandi ndababwiza ukuri bazapfukama. Uzakomeza wese azagenda yikanda ibikomere.”

KNC amaze kumenyerwa nk’ukunda gushotora amakipe bahanganye kugira ngo ashyushye umukino bityo abafana bazitabire ku bwinshi.

Icyakora kuri iyi nshuro yagaragaje ko atariko bimeze kuko APR FC nta bafana ikigira, ibyo avuga ashingiye kubitabira imikino yakiriye cyane ko muri iyi minsi basigaye ari bake.

Ati “Hatagira uvuga ngo buriya arashaka amafaranga, APR FC nta bafana ikigira, abajya ku mikino yayo yakiriye ni nk’abacu twakinnye na Mukura n’izindi. Na yo nta bafana ifite rwose. Ntihagire uvuga iby’amafaranga kuko ni dushaka tuzakine nta bafana bahari.”

Uyu mugabo aherutse gutangariza IGIHE ko afite intego zo kwegukana Igikombe cy’Amahoro uyu mwaka.

Mu 2025, APR FC yasezereye Gasogi United nyuma yo kunganya ubusa ku busa, iyikuramo ku giteranyo cy’igitego 1-0 mu mikino ibiri ya 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro.

Ubwo amakipe yombi yari yahuriye muri 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro mu 2024, Gasogi United yasezereye APR FC iyitsinze penaliti 4-3.

Imikino ibiri amakipe yombi yari yahuyemo, yombi yari yarangiye ari ubusa ku busa.

KNC yahize kuzasezerera APR FC mu Gikombe cy'Amahoro
Gasogi United na APR FC zikunze guhurira muri 1/4 cy'Igikombe cy'Amahoro
APR FC yageze muri 1/4 isezereye Kiyovu Sports
Gasogi United yageze muri 1/4 isezereye Musanze FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages