00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC na Rayon Sports zajyanywe ku kibuga gito cya Kamena

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 April 2026 saa 09:24
Yasuwe :

Imikino y’Umunsi wa 28 wa Shampiyona, APR FC na Rayon Sports zizakirwamo n’amakipe akinira i Huye, yombi yashyizwe kuri Stade Kamena mu mpera z’iki cyumweru.

Mukura VS izakira APR FC ku wa Gatandatu tarki ya 25 Mata mu gihe bucyeye bwaho, Amagaju FC izakira Rayon Sports.

Ubwo Rwanda Premier League yashyiraga ahagaragara ingengabihe ya Shampiyona muri Kanama no muri Mutarama, yari yateganyije ko iyi mikino yombi izabera kuri Stade Huye.

Gusa iyi stade yahoze ari mpuzamahanga imaze amezi 11 nta mukino n’umwe uyiberaho nyuma y’uko ikibuga cyarimo gikuwemo ngo gisimbuzwe, ariko bikaba byarakomeje kugorana kuva muri Gicurasi 2025.

Mu mpinduka zakozwe kuri iyi mikino yombi, Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, Rwanda Premier League, rwemeje ko Mukura VS izakirira APR FC kuri Stade Kamena ku wa Gatandatu Saa 15:00, akaba ari na ko bizagenda ubwo Amagaju FC izaba yakiriye Rayon Sports ku Cyumweru.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko aya makipe yombi y’i Huye yashakaga kwakirira iyi mikino i Kigali, ariko agorwa no kubona Kigali Pelé Stadium.

Umwe mu baganiriye na IGIHE, yavuze ko “kwakirira i Muhanga na byo ntibyakunze kuko hariya nta bucuruzi burimo.”

Mukura VS iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 41, irushwa amanota atatu na Rayon Sports ya kane mu gihe Amagaju FC iri ku mwanya wa 15 n’amanota 27, irusha amanota atanu Rutsiro FC ibanziriza AS Muhanga ya nyuma.

Hari uwabwiye IGIHE ko bahisemo gutekereza cyane ku manota, birengagiza amafaranga atashoboraga kuba menshi cyane kubera abafana bake basigaye bitabira kuri APR FC na Rayon Sports bitewe n’ibihe bidashimishije zirimo.

Stade Kamena yakira abafana babarirwa mu magana kubera ubuto bwayo no ku mpamvu z’umutekano, ifite ikibuga gito cyihariye gikunda kugora amakipe adasanzwe ahakinira.

Mukura VS yahatsindiye Al-Hilal SC ibitego 3-1, inahatsindira Al-Merrikh SC igitego 1-0, ibiyigira ikipe imwe rukumbi yo mu Rwanda yatsinze aya makipe yombi yo muri Sudani.

Mukura VS yari yifuje kwakirira APR i Kigali, ibuze stade ijyana umukino kuri Stade Kamena
Amagaju FC ashaka amanota ayagumisha mu Cyiciro cya Mbere, na yo azakirira Rayon Sports kuri Stade Kamena ijyaho abafana bari hagati ya 500 na 1000 kubera umutekano
Mu mikino ibanza, amakipe y'i Huye yakiriye imikino yayo ikomeye i Muhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages