Ku wa 28 Nzeri nibwo Minisiteri ya Siporo yakomoreye imikino n’amarushanwa, ariko igaragaza ko buri kipe igomba kubanza kwerekana gahunda ihamye n’ingamba yafashe zo kurwanya no kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Mu byo amakipe yari yasabwe harimo gupimisha abakozi bayo amasaha 72 mbere yo gutangira imyitozo, kwerekana ikibuga ikipe izajya ikoreraho ndetse n’uburyo abakinnyi bazirindamo.
Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yanditswe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, ku wa Kane tariki ya 1 Ukwakira, APR FC na AS Kigali kugeza ubu ni yo makipe yemerewe gutangira imyitozo.
Minisiteri ya Siporo yemereye amakipe yombi ishingiye ku mabaruwa yandikiwe na FERWAFA, aho ku wa 14 Nzeri yari yayigejejeho ingamba zizakurikizwa mu gihe ku wa 23 Nzeri, yasabiye APR FC na AS Kigali gusubukura imyitozo.
APR FC yatwaye Shampiyona ya 2019/20 idatsinzwe, izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League izatangira hagati ya tariki 20 na 22 Ugushyingo mu gihe AS Kigali izakina CAF Confederation Cup.
Ikipe y’ingabo yapimishije abakozi bayo icyorezo cya COVID-19 ku wa Kabiri mu gihe AS Kigali ibapimisha kuri uyu wa Gatanu. Biteganyijwe ko amakipe yombi azatangira imyitozo ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!