Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bagabo, rwatangaje abakinnyi 30 bitwaye neza bagomba kuzavamo umwiza wahize abandi, aho APR FC na Al Hilal SC zifitemo abakinnyi barindwi.
Muri rusange abo bakinnyi ni Ernest Luzolo, Emmanuel Flomo, Girumugisha Jean Claude, Adama Coulibali, Steven Ebuela, Elhadji Kane, Mustafa Karshoum ba Al Hilal SC.
APR FC ifite Djibril Ouattara, Byiringiro Jean Gilbert, Nshimiyimana Yunusu, William Togui, Ruboneka Bosco, Dauda Yussif na Niyomugabo Claude.
Indi kipe ifitemo abakinnyi benshi ni El Merreikh ifite Fenohasina Gilles Razafimaro, Daouda Ba, Idgris Babajide Fatokun na Daba Sogoba.
Abakinnyi batatu ba Rayon Sports ni Kwizera Olivier, Ndayishimiye Richard na Tambwe Gloire.
Abandi ni James Desire, Uwineza Rene na Uwiyaremye Fidali ba Kiyovu Sports, Gakwaya Leonard na Henry Msanga ba Police FC, Joseph Sackey wa Mukura, Mbonyumwami Taiba wa Marine FC, Ngono Herve wa Gasogi United na Dauda Baleri wa Bugesera FC.
Mu bindi bihembo bizatangwa ni umukinnyi muto wahize abandi, umutoza mwiza, umunyezamu mwiza n’igitego cyiza cy’umwaka.
Mu mwaka ushize w’imikino, myugariro wa APR FC, Niyigena Clement ni we watowe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!