00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC irimo abakinnyi bashya n’abanyamahanga yatangiye imyitozo yitegura umwaka mushya w’imikino

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 20 June 2024 saa 08:18
Yasuwe :

Abakinnyi 21 barimo abashya batanu, ni bo bakoreye imyitozo kuri Stade Ikirenga i Shyorongi kuri uyu wa kane tariki 20 Kamena, aho bitegura umwaka mushya wa shampiyona mu ikipe ya APR FC.

Ikipe ya APR FC, kuri gahunda, yagombaga gutangira imyitozo tariki ya 17 Kamena, gusa iza gukora imyitozo iminsi ibiri yitegura umukino w’Umuhuro mu Mahoro yahuriyemo na APR FC, ari na bwo yaje kwemeza ko imyitozo nyirizina iza gutangira tariki ya 20 Kamena.

Iyi yaje kubera i Shyorongi, ikaba yayobowe n’umutoza wungirije muri iyi kipe Thierry Hitimana, aho ngo ibyakozwe byose byari byatanzwe n’umutoza mukuru Darko Nović na we byitezwe ko mu minsi ibiri iri imbere ari we uzaba uyoboye imyitozo y’iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

APR FC ikaba yakoze imyitozo ifite abakinnyi bashya baguzwe n’iyi kipe banemejwe kuri uyu wa kane, Byiringiro Gilbert, Dushimimana Olivier Muzungu, Tuyisenge Arsène na Mugiraneza Frodouard. Aha kandi Ruhamyankiko Ivan wari Umunyezamu wa Intare FC, wazamuwe mu ikipe nkuru na we yakoranye na bagenzi be.

Bitandukanye no mu cyumweru gishize, imyitozo yo kuri uyu munsi ikaba yagaragayemo abakinnyi b’abanyamahanga bari kumwe na yo umwaka ushize, umunyezamu Pavel Ndzila, Nshimirimana Ismael Pichou, Taddeo Lwanga, Victor Mbaoma na Sharif Aldin Shibboub.

Uyu wanyuma ariko akaba yakoze imyitozo iminota mike dore ko yahise azinga ibikapu yerekeza ku kibuga cy’indege i Kanombe, aho agiye kwerekeza mu gihugu cya Libya kumvikana n’ikipe yaho ya Al Hilal Tripoli kugirango abe yayikinira.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Sudani akaba yarasabye ubuyobozi bwa APR FC ko bwamureka akigendera nyuma yo kubona ikipe imuha amafaranga menshi ku yo yabonaga mu Rwanda, aho amakuru avuga ko ubuyobozi bwamwemereye ari yo mpamvu yanabanje gusezera abakinnyi.

Ikipe ya APR FC kuri ubu ikaba ifite abakinnyi 21 aho itegereje kongeramo abandi bagera ku munani mbere y’uko tariki ya 21 Nyakanga igera ari na bwo bazaba batanze urutonde rw’abakinnyi bazifashisha mu mikino ya CAF Champions League.

APR FC yatangiye kwitegura umwaka mushya wa shampiyona
Umutoza Thierry Hitimana ni we wayoboye imyitozo ya APR FC
Shibboub yakoze imyitozo igihe gito ahita yerekeza ku kibuga cy'indege
Abarimo Victor Mbaoma, Taddeo Lwanga n'abandi banyamahanga ba APR FC bakoze imyitozo yo kuri uyu wa kane
Abakinnyi bashya iyi kipe iheruka kugura na bo bakoze kuri uyu munsi mu gihe biugwa ko Kwitonda Alain Bacca ashobora gutizwa
Umunyezamu Jean Pierre uheruka kwigaragaza mu mukino w'Umuhuro mu Mahoro areba ibyo Mbaoma na Apam bakora

Amafoto: Remy Moses

Video: Confiance


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages