Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ni imwe mu makipe ataritwaye neza mu marushanwa mpuzamahanga yitabiriye mu mwaka ushize kandi yari ifite abakinnyi b’abanyamahanga beza.
Kutagenda neza no kubona urwego rwabo ruri hasi yongeye gutekereza ku bandi bazongerwamo mu mwaka utaha cyane ko izakina irushanwa risumba ayandi yose rya CAF Champions League.
Mu bashobora kuba bahanzwe amaso harimo Abraham Siankombo w’imyaka 26 nk’uko byanditswe n’umunyamakuru mpuzamahanga Micky Junior yifashishije urubuga rwa X.
Rutahizamu Siankombo yageze muri Zesco United mu mwaka ushize w’imikino ndetse ahita anasinya amasezerano y’imyaka ibiri agomba kuzarangira mu mwaka utaha.
Uyu mukinnyi kandi mbere yo kwerekeza muri iyi kipe akaba yarabanje kuganirizwa n’andi makipe akomeye muri Afurika arimo Yanga SC yo muri Tanzania nubwo byarangiye atayerekejemo.
Kujya muri APR FC yafatanya na ba rutahizamu isanganywe barimo Victor Mbaoma uri gushaka kwegukana igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mwaka w’imikino.
APR FC iherutse kwegukana Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda iri kuganiriza abandi bakinnyi barimo Ricky Banda nawe ukinira Red Arrows yo muri Zambia.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!