Ikipe y’abagore ya APR WFC yabayeho kugeza mu 2013, ariko isenyuka mu mpera z’uwo mwaka nyuma yo kumara imyaka ine idatwara igikombe.
Aganira n’abanyamakuru ku wa Gatandatu, Umuyobozi wungirije wa APR FC, Maj Gen Mubaraka Muganga, yavuze ko impamvu nta kipe y’abagore ihari muri iyi minsi, ari uko hari ahandi hashyizwe ingufu cyane, ariko barajwe ishinga no guteza imbere imikino mu bagore.
Ati “Mu bantu bashyigikiye iterambere ry’abagore, APR iri ku isonga. Ntabwo rero twatangwa. Muzi ko APR ari ikipe y’ingabo, hafi ya buri mukino ubaho hose APR iba ihari. Ntabwo twavuga rero ngo ikipe y’abakobwa ntitekerezwaho, ahubwo hari ibyashyizwe imbere cyane.”
Maj Gen Mubaraka Muganga yemeje ko iyi ikipe y’abagore y’umupira w’amaguru izongera gushingwa ku bufatanye n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo.
Ati “By’umwihariko rero nk’uhagarariye ikipe y’abasore, turifuza cyane ko na bashiki babo baboneka. Murabizi ko dufite umubare munini w’abasirikare b’abakobwa, dushobora gukuramo abashinga ikipe yabo birashoboka, navuga ko biri muri gahunda.”
“Sinavuga ngo ni ejo cyangwa ejo bundi, ariko biri mu bintu byihutirwa. Hamwe n’ubuyobozi bwacu bushya bw’ingabo ndumva ari ikintu tuzabashyikiriza, tunabereka ko n’abandi banyamuryango babibaza.”
APR igira amakipe y’abagabo n’abagore mu mikino Ngororamubiri, Basketball na Volleyball.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!