APR FC yasezerewe muri CECAFA Kagame Cup 2026 nyuma yo kuba iya gatatu mu Itsinda A yarimo hamwe na Gor Mahia yo muri Kenya, Vipers SC yo muri Uganda na Garde Républicaine FC yo muri Djibouti.
Nyuma yo kuva muri iryo rushanwa yabonyemo intsinzi ebyiri, iyi kipe ikomeje kwitegura umwaka mushya w’imikino wa 2026/27 ikora imyitozo i Shyorongi.
Chairman w’Agateganyo, Col (Rtd) Vincent Mugisha, yabwiye IGIHE ko kuri ubu bateganya gukina imikino ine ya gicuti ndetse ibiri muri iyo yamaze kwemezwa.
Umukino wa mbere ni ugomba guhuza iyi kipe na Gasogi United kuri uyu wa Kane i Gicumbi mu gihe ku Cyumweru, tariki ya 9 Kanama, izakina na Etincelles FC i Rubavu.
APR FC iteganya kandi gukina na Azam FC yo muri Tanzania, iri kwitegurira umwaka w’imikino i Kigali. Indi ni Jamus SC yo muri Sudani y’Epfo mu mukino wa gicuti ushobora ku wa 10 Kanama.
Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League, aho kuri uyu wa Kane ari bwo imenya inzira izanyuramo muri iyi mikino izakinwa mu ntangiriro za kuva Nzeri.
Mbere yaho, APR FC izakina FERWAFA Super Cup izitabirwa n’amakipe ane ya mbere yo mu Rwanda muri Shampiyona ya 2025/26 hagati ya tariki ya 22 n’iya 28 Kanama.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!