Seidu Dauda Yassif ukina mu kibuga hagati yugarira, yari umukinnyi w’ikipe ya FC Samatex aho yayifashije kwegukana Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mwaka ushize mu gihe wari umwaka wayo wa kabiri ikina mu cyiciro cya mbere.
Uyu musore w’imyaka 23 , yasoje umwaka wa Shampiyona atsinze ibitego bitatu anatanga n’imipira itanu yavuyemo ibindi bitego, nubwo ubusanzwe akazi ke ari ugufasha ubwugarizi bw’ikipe ye.
Amakuru IGIHE ifite ni uko yatanzweho arenga gato ibihumbi 200$ ni ukuvuga arenga miliyoni 265 Frw aho ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Gatatu, azanye na bamwe mu bo mu ikipe ye dore ko we yari agifite amasezerano.
Undi mukinnyi ukomoka muri Ghana APR FC yarangizanyije na we ni Richmond Lamptey, akaba akina mu kibuga asatira, gusa we yari asoje amasezerano mu ikipe ya Asante Kotoko yo muri Ghana.
Lamptey ushobora gukina mu kibuga hagati asatira (Attacking Midfielder) cyangwa se ahuza ubwugarizi n’ubusatirizi (Box to Box), yari kumwe n’Ikipe y’Igihugu ya Ghana mu Gikombe cya Afurika cyabereye muri Côte d’Ivoire umwaka ushize, gusa akaba umwe mu bakinnyi 20 baheruka gusezererwa n’ikipe ya Asante Kotoko ngo bishakire amakipe nyuma yo kutagira umwaka mwiza.
Richmond Lamptey yari Kapiteni Wungirije wa Asante Kotoko yajemo mu 2021 agatwarana na yo Igikombe cya Shampiyona mu mwaka we wa mbere. Uyu wari umaze imyaka 10 akina muri Ghana bivugwa ko yahawe ibihumbi 150$ ngo yemere gusinyira APR FC mu gihe cy’imyaka ibiri, ari nako bizagenda kuri mugenzi we.
APR FC ikomeje kwitegura imikino ya CECAFA Kagame Cup, ikaba yanarangizanyije na myugariro Aliou Souane bivugwa ko na we yatanzweho arenga Miliyoni 150 Frw ngo yemere gusinyira iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu cyane ko yifuzwaga na El Hilal yo muri Sudani.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!