APR FC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda igiye gutangira imyitozo nyuma yo gupimisha abakinnyi n’abakozi bayo icyorezo cya COVID-19 ku wa Kabiri.
Nyuma y’igeragezwa ry’imyitozo ngororamubiri bakoreye kuri Stade Amahoro ku wa Gatandatu mu gitondo, ku gicamunsi, bose berekeje i Shyorongi, aho bazakomeza kuba muri Hoteli Dian Fossey, bakanahakorera imyitozo.
APR FC irakora imyitozo ya mbere kuri iki Cyumweru saa cyenda.
Mu ngamba zafashwe mu isubukurwa ry’imikino harimo kuba abakinnyi bagomba kubanza gupimwa, bagashyirwa hamwe kugira ngo bitoze banirinda icyorezo cya COVID-19.
APR FC izamara iminsi igera kuri 50 i Shyorongi mu Karere ka Rulindo mbere y’uko ikina umukino wayo wa mbere w’irushanwa, aho uzaba ari uw’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League uteganyijwe hagati ya tariki ya 20 n’iya 22 Ugushyingo mu gihe uwo kwishyura uzaba hagati ya tariki ya 27 n’iya 29 Ugushyingo.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu kwezi gushize, umutoza mukuru wa APR FC, Umunya-Maroc Adil Mohamed Erradi, yavuze ko bateganya gukina imikino ibiri ya gicuti mbere yo Champions League, ariko bazahitamo amakipe bazahura bagendeye kuri shampiyona zamaze gusubukurwa ndetse n’ikipe bazaba batomboye.
Ati “Tuzategura imikino ya gicuti tugendeye ku buryo tuzaba duhagaze. Mu byumweru bibiri bya nyuma tuzakina n’amakipe abiri ari ku rwego rwo hejuru ku buryo bizadufasha.”
APR FC yabonye itike yo guhagararira u Rwanda muri CAF Champions League nyuma yo kwegukana Shampiyona ya 2019/20 idatsinzwe.
Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda izatangirira, ariko FERWAFA yagaragaje ko idashobora gutangira mbere ya tariki ya 18 Ukuboza 2020.
Amafoto: APR FC



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!