APR FC yatangiye imyitozo tariki ya 4 Ukwakira nyuma yo gupimwa COVID-19, aho iri kwitegura umwaka w’imikino wa 2020/21 uzatangirana n’irushanwa rya CAF Champions League mu Ugushyingo.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Gatanu, abakinnyi n’abatoza bahabwa ikiruhuko cy’iminsi ibiri kugira ngo basure imiryango yabo.
Abakinnyi bazajya bahabwa iki kiruhuko buri byumweru bibiri, bongere gupimwa mbere yo kongera kwitabira imyitozo ku kibuga cya Shyorongo kiri mu Karere ka Rulindo.
Mu minsi 17 ishize, APR FC yapimishijemo abakozi bayo COVID-19 inshuro ebyiri; mbere yo kujya mu mwiherero no hagati mu mwiherero.
Iyi kipe yatwaye Shampiyona ya 2019/20 idatsinzwe, izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League ya 2020/21, aho imikino y’ijonjora rya mbere iteganyijwe hagati ya tariki ya 20 n’iya 29 Ugushyingo.
FERWAFA iherutse gutangaza ko Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ya 2020/21, izatangira tariki ya 4 Ukuboza 2020.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!