00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC igiye guhura na US Monastir yasabye gushyigikirwa

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 10 September 2022 saa 07:35
Yasuwe :

Mu gihe APR FC iza kwakira US Monastir yo muri Tunisie kuri uyu wa 10 Nzeri mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League 2022-2023, umutoza wa APR FC, Adil Mohammed na kapiteni wayo Manishimwe Djabel batangaje ko bahagaze neza mu myiteguro ariko ko bakeneye gushyigikirwa n’abafana.

Ni mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 9 Nzeri 2022. Adil Mohammed yavuze ko imyiteguro ya APR FC yagenze neza kandi bayitangiye hakiri kare.

Ati “Twatangiye imyiteguro yacu tariki ya 20 Nyakanga 2022 mu byumweru umunani twagerageje kubahiriza byose bijyanye n’imyiteguro. Ubu ikipe imeze neza haba mu mayeri tuzakoresha mu kibuga, imitegurire y’abakinnyi mu mutwe, hose duhagaze neza. Ndashimira Imana ko umunsi wo gukina na US Monastir ugeze bose bameze neza, nta n’umwe ufite imvune.”

Ku ruhande rwa Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel, na we yavuze ko biteguye neza hasigaye kujya mu kibuga gusa bagakora ibyo basabwa n’abakunzi ndetse n’abayobozi babo gukora.

Ati “Ibintu byose biri ku murongo, ikintu dutegereje ni ukujya mu kibuga, ibindi byose twarabiteguye, nta kibazo na kimwe gihari.”

Adil kandi yavuze ko yishimira kuba APR FC igiye gusohokana na we ku nshuro ya gatatu nyuma yo gutwarana Shampiyona y’u Rwanda inshuro eshatu, ari nabyo biba bikenewe kugira ngo ikipe yitabire amarushanwa Nyafurika.

Mu ntego bihaye harimo kugera mu matsinda byaba ngombwa bakayarenga.

Ati “Abagize umuryango wa APR FC bose tuzi aho intego zacu ziri, umwaka wa mbere wangijwe na COVID-19, imyiteguro ntiyagenda neza, uwa kabiri twakuwemo n’ikipe yatwaye Igikombe cya CAF Confederation Cup ya RS Berkane. Mwabonye uko abakinnyi bitwaye kuri Mogadishio City yabatsinze igitego mu gice cya mbere hano mu Rwanda n’uburyo twatesheje umutwe Etoile du Sahel hano. Bigaragaza ko urwego rw’ikipe rugenda ruzamuka.”

“Mu mwaka wacu wa gatatu tugiye guhagarara ku ntego zacu nta bwoba dufite tujye mu kibuga gahunda ari ukubona instinzi.”

Manishimwe Djabel, yasabye abakunzi bayo n’Abanyarwanda muri rusange kuyiba inyuma nk’ikipe ihagarariye igihugu.

Ati “Akenshi iyo twagiye gukina hanze usanga ikipe turi gukina nazo zishyigikiwe cyane. Hano mu Rwanda ni ikintu gikunda kubura cyane. Uko kudushyigikira tuba tugukeneye igihe turi gukinira mu rugo.”

“Iby’uko indege itajya izima, bivugwa n’abafana baba badashyigikiye ikipe yacu. Ni byo ushobora gutsindwa atari uko hari icyo ubura. Umupira ugira ibyawo nk’uko umutoza yabivuze ariko twagiye dutombora amakipe bigoye kuyatsinda na byo ntitwabirenza ingohe. Badushyigikire rero, turiyizeye kandi dufite icyizere ko tugomba kugira umusaruro mwiza kuri uyu wa Gatandatu.”

Adil Mohammed azatoza APR FC ari ku ntebe y’abatoza ku nshuro ya mbere. Imikino yabanje nta byangombwa yari afite ariko kugeza ubu yamaze kubona ibyangombwa bya CAF bimwemerera gutoza imikino mpuzamahanga Nyafurika.

Nyuma y’umukino ubera i Huye aya makipe yombi azahurira mu mukino wo kwishyura uzabera mu mujyi wa Monastir muri Tunisia tariki ya 18 Nzeri 2022.

APR FC irahura na US Monastir yo muri Tunisie mu mukino w’ijonjora rya CAF Champions League 2022-2023
Umutoza wa APR, Adil Mohammed, yavuze ko uyu mwaka bazaharanira kugera ku ntego z'iyi kipe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages