00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yemeje ko yahannye umukinnyi wayo, hakekwa Daouda Yussif

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 23 February 2026 saa 10:33
Yasuwe :

Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, yahishuye ko mu ikipe harimo umukinnyi ufite imyitwarire mibi ndetse ugomba guhanwa, hakekwa Daouda Yussif woherejwe gukorera imyitozo mu Ntare FC.

Ni bimwe mu bikubiye mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga za APR FC, kuri uyu Mbere, tariki ya wa 23 Gashyantare 2026, abugenera abakunzi b’iyi kipe.

Brig Gen Deo Rusanganwa yemeje ko ikibazo kiri mu ikipe ari ikigomba gukemuka bitagiye hanze, ndetse ntiyatangaza uwaba yaragize imyitwarire mibi.

Yagize ati “APR FC iramenyesha abakunzi bayo ko hari ikibazo cy’imyitwarire kireba umwe mu bakinnyi bayo kiri gukurikiranwa imbere mu ikipe. APR FC iharanira ubunyamwuga, imyitwarire myiza n’ubunyangamugayo ku rwego rwo hejuru.”

“Hafashwe ingamba zikwiye hakurikijwe amategeko n’indangagaciro by’ikipe. Iki kibazo kiri gukemurirwa mu buryo bw’imbere mu ikipe, kandi gifatanywe uburemere bukwiye. Amakuru arambuye azatangazwa igihe gikwiye.”

Nubwo hatatangajwe amazina y’umukinnyi witwaye nabi, bivugwako ari Umunye-Ghana, Daouda Yussif Seidu, ukina mu kibuga hagati wagaragaje imyitwarire idahwitse.

Uyu mukinnyi watangiye gukorera imyitozo mu ikipe y’abato ya APR FC ari yo Intare FC, si ubwa mbere agaragaweho n’imyitwarire idakwiye.

Mu Ukwakira 2025, yahagaritswe ukwezi bitewe n’imyitwarire mibi yagaragaje ubwo bari muri Misiri, mbere y’umukino wo kwishyura wa CAF Champions League wabahuje na Pyramids FC. Icyo gihe yari kumwe na mugenzi we Mamadou Sy.

Daouda Yussif yoherejwe gukora imyitoza mu Ntare FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages