Ku bakunzi ba APR FC ubanza na bo isogo zaranze kuryoha nubwo ntako batagize ngo bashyiremo ibirungo byinshi. Aba, bakomeje gusaba kenshi mu myaka 10 ishize ko iyi kipe yahindura politike yo gukinisha Abanyarwanda, ndetse birangira ubuyobozi bubumvise aho muri uyu mwaka wa shampiyona bazanye abanyamahanga. Aba ariko kugeza kuri uyu munsi ntabwo bari “bemeza” abafana b’iyi kipe ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange.
Muri shampiyona, abafana ba APR FC bakomeje kuvuga ko batanyurwa n’umukino babona, aho gutsinda byari iyanga. Abakinnyi babiri (Pavel Ndzila na Victor Mbaoma Chukuemeka) ni bo bashoboye gukina bihoraho mu banyamahanga 7 ikipe yari yazanye.
Umusaruro ku mikino mpuzamahanga wakomeje kuba nk’uwo iyi kipe yari ifite mbere yabo mu gihe byasabye ko mukeba abura abakinnyi batanu bakomeye kugira ngo bamutsinde mu mikino itatu bahuriyemo na we.
Ubanza koko rero barazirunze ariko ziracyari Isogo!
Kuri ubu isoko ry’igura n’igurisha rigiye gushyuha, abakinnyi bamwe binjira abandi basohoka, IGIHE yabakoreye urutonde ku bwayo rw’abakinnyi bakagumye muri APR FC mu mwaka utaha wa shampiyona, icyo abakunzi b’iyi kipe bifuza ni uko noneho haza abakinnyi bashoboye kandi bashobotse.
Abahigi babaye benshi ni cyo gihe ko Shebuja afata ijambo mbere y’isoko ry’Igura n’igurisha
Amakuru IGIHE ifite ni uko ikipe ya APR FC imaze iminsi iri kurambagiza amazina atandukanye, ndetse hafi buri cyumweru abanyamakuru bo hanze basohora amazina ya bamwe mu bakinnyi iyi kipe yifuza. Gusa uburyo bikorwamo kugeza ubu ni ubwo kwibazwaho ndetse bukaba butagakwiye ku ikipe ifite izina rikomeye ndetse yubashywe nka APR FC.
APR FC are looking at signing Abraham Siankombo at the end of the season. 🚨🇿🇲
Also, Ricky Banda is on the list of APR. 🇷🇼
APR missed out on Victorien Adebayor to Tanzania. #Transfers #AfricanFootball pic.twitter.com/PgOetpCi4O
— Micky Jnr (@MickyJnr__) April 24, 2024
Umuyobozi w’iyi kipe Col Richard Karasira, ni umwe mu bayobozi bayo bishimiwe cyane n’abafana, bamwakirana ubwuza kubera uburyo yisanisha na bo, yumva ibitekerezo byabo ndetse akaba umuntu ukunda kumva inama zitandukanye ku bafite icyo bafasha mu mupira w’amaguru. Ni byiza cyane ku ruhande rumwe kuko byatumye benshi bibona muri iyi kipe, harimo n’abari baratangiye kuyigendera kure. Afande rwose ni umuyobozi w’abantu ndetse uwo mutima azawukomezanye.
Ku rundi ruhande ariko, ibi byatumye hari ababyungukiramo binjira mu ikipe ku mpamvu imwe n’imwe, by’umwihariko binjira mu isoko ry’igura n’igurisha batangira kuranga abakinnyi kuri iyi kipe. Amakuru yatugezeho, ni uko hari itsinda ry’abarenga barindwi hamwe bivugwa ko bari mu 10, bari gushakira APR FC abakinnyi, benshi batabifitiye ubushobozi, benshi bashaka kungukira muri uko guhabwa ikaze mu ikipe, benshi bashaka nyine gusahurira mu nduru.
Aba bakaba baranegereye abakinnyi batandukanye byatumye bamwe babaza hirya no hino niba koko baratumwe na APR FC. Iki ubwacyo gishobora gutuma umukinnyi yibaza impamvu ikipe imushaka imutumaho umuntu utazwi nk’umukozi wayo, cyangwa se utari n’ushinzwe gushakira akaryo abakinnyi (Agent). Ibi byatera impungenge abafana ku bakinnyi bazazanwa, niba koko bazaba ari ab’ikipe ikeneye cyangwa se bazaba ari ab’abantu bashoboye kwemeza ubuyobozi bw’ikipe ko bwabagura.
Iki ni cyo gihe ko Ubuyobozi bw’ikipe buhaguruka bugaha ibijyanye n’igura n’igurisha umurongo, hagashyirwaho ikipe ibifitiye ubushobozi kandi isanzwe ibikora, bibaye ngombwa hagashyirwaho ubishinzwe uzwi (Directeur Technique, Directeur Sportif cyangwa Chief Scout).
Abakinnyi bazagurwa hakiganjemo amasura asanzwe azwi mu mupira w’u Rwanda
Muri Mutarama uyu mwaka, havuzwe inkuru y’uko ikipe ya APR FC yaba iri mu biganiro na Saido Ntibazonkiza wa Simba. Uyu mukinnyi uri kugana mu myaka ye ya nyuma muri ruhago, ni izina risanzwe rizwi mu karere ndetse no mu Rwanda azwiho kuba yarifujwe na Rayon Sports bikarangira atayikiniye ku mpamvu itazwi. Kuri ubu haranavugwa ko Andre Onana yaba ari mu bo APR FC itekereza…
Muri make, APR FC n’andi makipe yo mu Rwanda, akunda gutera umugongo amazina asanzwe azwi muri shampiyona akerekeza hanze, maze rwose si ukugura umuhise n’umugenze, na bo si ukubahombera kakahava. Ikibazo ni uko nta masomo bisiga. Nka APR FC, umukinnyi wayisezereye mu Gikombe cy’Intwari yari amaze igihe azwi muri RPL ariko ntibyayibujije ko mu kwa mbere ijya gushakira muri Afurika y’Uburasirazuba.
Iyi nkongwa yamaze kwinjira mu makipe yacu akomeye ni yo yahombeje Rayon Sports mu myaka itatu ishize, As Kigali yo biragoye kubona aho uhera ubivuga. APR FC yagize ibigwi, yabanzaga gushora amafaranga igura abakinnyi beza muri shampiyona. Uko ni ko ba Iranzi baje ni ko ba Ngabo Albert baje ni ko ba Djano Witakenge baguzwe.
Kuri ubu iyo uganiriye n’abakurikiranira hafi umupira w’u Rwanda, bazakubwira ko impamvu amakipe azana abakinnyi benshi bo hanze ari ukugira ngo byorohe kubaryamo “Injawuro” kuko baba bataramenyekana batanazwi mu Rwanda. Reka twizere ko atari ko muri APR FC bizagenda. Uzagurwa azaze ashoboye kandi atazasaba igihe kinini ngo abashe kwisanga mu mupira w’iki gihugu.
Ni abahe bakinnyi APR FC ikeneye mu mwaka utaha wa shampiyona?
APR FC ni ikipe bivugwa ko ifite ubushobozi nubwo bigoye kumenya ingano y’amafaranga ikoresha. Nk’uko IGIHE yabyanditse mu minsi ishize, iyi kipe ikeneye umubare munini w’abakinnyi baza kuyifasha ariko bisaba kuzitondera “Profile” zabo.
Mu kubaka urutirigongo, APR FC ikeneye myugariro ukomeye unafite ubunararibonye waza gufatanya na Clement Niyigena. Aha hakaba hakenewe numero gatandatu ubanzamo ukomeye, ikeneye numero 10 udashidikanywaho, umukinnyi uca ku mpande ushobora gushimisha abafana umunsi ku munsi ndetse na rutahizamu wanagira uruhare mu mukino nyirizina, atari ugutsinda gusa.
Aba bakinnyi kuri njye ni bo APR FC yagashoyemo agatubutse baba basanzwe bazwi mu Rwanda cyangwa batazwi gusa bakaba ari ntashidikanywaho, maze abasigaye ikabashakira muri shampiyona y’u Rwanda kuko nk’uko umutoza wa Gorilla, Ivan Jacky Minaert yabitangaje, na yo yuzuyemo impano nyinshi nubwo kenshi zirenzwa ingohe.
APR FC kandi ikwiye kuzamurira icyizere abakinnyi b’Abanyarwanda bayikinamo, kandi bikajyana no kubazamurira umushahara ngo batisanga bahejwe. Mu mateka y’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yagiye ikomera ubwo yabaga yubakiye ku Banyarwanda. Uko kandi ni na ko bimeze ku makipe yose akomeye uhereye kuri Simba na Yanga ukajya kuri Mamelody na Al Ahly.
Iyo utubakiye ku benegihugu, wubakira ku bakinnyi wirereye kuko ari bo baba bumva “Philosphophy” y’ikipe kurusha andi mazina yose akomeye wagura.
Nibitaba ibyo n’ubundi abayinena bazakomeza bavuge bati bazirunge zange zibe isogo maze banongereho bati ’Ziracyapfa Bitanihira!’
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!