Imikino yombi iteganyijwe mu ntangiriro za Kamena aho Bénin izakirira u Rwanda muri Côte d’Ivoire naho umukino wa Lesotho ukabera muri Afurika y’Epfo.
Nubwo atari yatangajwe ku rutonde rw’abahamagawe, Umunya-Nigeria Ani Elijah ni umwe mu bakina imbere mu Gihugu bitabiriye umwiherero ku wa Mbere.
Amakuru avuga ko Umutoza Frank Spittler wamwifuje, ariko ntahite yemererwa kumuhamagara, yabwiye uyu mukinnyi ko yazitabira umwiherero nk’abandi nubwo atahamagawe kuko ibyangombwa byari bitaraboneka.
Nyuma yo kubona ko hari byinshi bitarasobanuka, ku wa Mbere, FERWAFA yasabye ko Ani Elijah ko yaba atashye kuko atarabonerwa ibyangombwa.
Amakuru agera kuri IGIHE ni uko uyu mukinnyi yasubiye mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu ku mugoroba wo ku wa Kabiri.
FERWAFA ntiratangaza niba ko koko uyu Munya-Nigeria yaba yarabonye ibyangombwa byo gukinira u Rwanda ndetse kuva na mbere ntiyigeze ivuga ko hari aho ahuriye n’Ikipe y’Igihugu.
Mu minsi ishize, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryandikiye irya Nigeria ribaza niba hari ikipe y’igihugu cyaho Elijah yakiniye, NFF isubiza ko ntayo.
Ku wa Mbere, IGIHE yamenye ko uyu Munya-Nigeria yasabiwe ubwenegihugu ariko kugeza ku mugoroba w’uwo munsi bwari butaraboneka.
Uyu mukinnyi ukina asatira izamu, watsinze ibitego 15 muri Shampiyona ishize, amaze umwaka umwe mu Rwanda.
Mu ngingo ya karindwi y’amategeko agenga abakinnyi ya FIFA (Players Status), ivuga ku bijyanye n’ibisabwa kugira ngo umukinnyi akinire igihugu runaka, ivuga ko kugira ngo umukinnyi utarakinira ikindi gihugu yemererwe gukinira igihugu gishya agomba kuba yujuje ibintu bine.
Ibyo birimo kuba yaravukiye mu gihugu gishya ashaka gukinira; Kuba Nyina umubyara cyangwa Se baravukiye muri icyo gihugu ashaka gukinira (aha ku mwana warezwe agahabwa ababyeyi n’amategeko ntabwo yemerwa); Kuba Nyirakuru cyangwa Sekuru baravukiye muri icyo gihugu; Kuba yaramaze imyaka nibura itanu ikurikirana aba muri icyo gihugu gishya nyuma yo kuzuza imyaka 18.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!