Buteera yageze mu Rwanda akiri muto ubwo yari ahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17, kugira ngo afatanye na bagenzi be gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.
Icyo gihe intego ze yazigezeho ndetse aba umwe mu bakinnyi Amavubi yagendeyeho, bimuha amahirwe yo kujya muri APR FC kuva mu 2012.
Uyu mukinnyi wo hagati, nyuma yo kubura umwanya wo gukina muri iyi Kipe y’Ingabo, mu 2021 yatijwe muri AS Kigali mu gihe kingana n’umwaka, ayivamo kubera kutubahiriza amasezerano kw’iyi kipe yerekeza inzira yo gutoza.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze byinshi bitandukanye ku buzima bwe ariko yibanda ku makosa abakinnyi bakora bakiri bato, bigatuma bategera ku ntego zabo.
Buteera avuga ko kujya mu Gikombe cy’Isi cyari ikintu cyiza, ariko nk’umukinnyi akaba yari afite intego zo kuzakinira indi kipe ikomeye nka Arsenal, dore ko muri iryo rushanwa yahuriyeyo n’abandi bakomeye nka Raheem Sterling n’abandi, ariko byicwa no kutabona abamutekerereza nk’umwana.
Ati “Si ukudashima ibyo Imana yampaye ariko hari ibirenze numvaga nshaka. Mu mupira w’amaguru habamo abantu bareberera inyungu z’abakinnyi. Navuye muri Proline FC nza muri APR FC mpabwa miliyoni 3 Frw. Ntabwo umwana w’imyaka 17 wamuha ayo mafaranga, ngo ayakoreshe iki?”
“Nari mfite ababyeyi ariko ntabwo bari bazi ngo n’amasezerano ni iki? Bampaye umushahara w’ibihumbi 300 Frw, nari kuyakoresha iki? Umwana w’imyaka 17 ntiwamubwira kugura ikibanza cyangwa inzu, mu by’ukuri iyo tugira abo bantu biba byaradufashije. Bambwiye ko bitangiye kuza ni byiza.”
Gusa ibi byamusigiye ubwenge bwo kwita ku bindi byose, akazabyaza umusaruro amahirwe afite uyu munsi ndetse no kubitoza abato.
Ati “Twakoze amakosa menshi yatewe no kubura ubwenge bwo kubyaza inyungu amafaranga. Mu yo nakoreye, amenshi ntacyo yamariye. Hari abaje nyuma ngo bankorere ako kazi, nkababaza impamvu bataje nkiri muto. Ni nko kuba uri umusirikare wahuye n’ibisasu ufite inkovu, ntacyo umuntu yaza akubwira.”
“Ubu nabaye umugabo nabyimenyera ariko nanone mfite umfasha. Abandi bagira abantu babafasha kubarira n’igiceri cya 50 Frw, umukinnyi akita mu kibuga gusa, ni byo duhora twigishaka abo dutoza ngo na bo batazagwa muri ayo makosa.”
Irindi kosa uyu mukinnyi yakoze ni ugutangira kwifatira imyanzuro akiri muto, byatumye ava iwabo afite imyaka 17. Yumva ko yahavuye yihuse bigendanye n’uko yari kuba yarabikoze mbere.
Ariko nanone ashimira ubuyobozi bwa APR FC cyane cyane Gen (Rtd) James Kabarebe, wamubaga hafi na bagenzi be akabafasha gukura mu mutwe no kumenya uko bazavamo abagabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!