00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika y’Amajyepfo yashyigikiye Gianni Infantino mu matora ya Perezida wa FIFA azabera i Kigali

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 12 October 2022 saa 09:01
Yasuwe :

Ibihugu 10 bihuriye mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Amerika y’Amajyepfo ‘Conmebol’, bishyigikiye Gianni Infantino ku mwanya wo kwiyamamariza gukomeza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’.

Iri shyirahamwe rivuga ko impamvu nyamukuru ituma bamushyigikira, ni ukubera ko babona iterambere ry’umupira w’amaguru rimaze kuzamuka kuva yajya ku buyobozi, ndetse n’imitegurire y’igikombe cy’Isi nayo ikaba igenda neza mu gihe ayoboye.

Ati “Nyuma y’ibiganiro twagiranye n’amashyirahamwe agize ‘Conmebol’ ku biri kuba kugeza ubu, haba ku iterambere ry’umupira ku isi no muri Amerika y’Amajyepfo nk’uko bigomba, twiyemeje gufatanya nawe no kumutera inkunga yose ishoboka.”

Uyu mugabo yatangarije mu nama y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Amerika y’Amajyepfo ko aziyamamariza kongera kuyobora ‘FIFA’ mu matora azabera i Kigali mu nama ya FIFA izaba tariki ya 16 Werurwe 2023.

Giovanni Vincenzo Infantino ni umugabo ufite ubwenegihugu bw’u Busuwisi n’u Butaliyani. Mu 2016 nibwo yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA, aza kandi kongera gutorwa muri Kamena 2019.

Infantino azongera guhatanira kuyobora FIFA muri manda itaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages