00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika: Aba-hacker bavangiye ikoranabuhanga ricunga ingano ya lisansi kuri sitasiyo

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 16 May 2026 saa 10:42
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagaragaje ko hari abajura mu by’ikoranabuhanga binjiye mu ikoranabuhanga rifasha mu kumenya ingano ya lisansi iri mu bubiko bwa sitasiyo za lisansi, bikekwa ko boherejwe na Iran.

Aba ba-hacker binjiye muri iri koranabuhanga ryitwa ‘ATG’ bahindura imibare igaragaza ingano ya lisansi isigaye mu bigega ariko nta kindi bangije.

Byaje kugaragara ko iri koranabuhanga ryari kuri murandasi nta jambo banga (password) ryo kuririnda rifite, ibyoroheye aba ba-hacker kwinjira muri iri koranabuhanga.

Inzego zitandukanye zabwiye CNN ko kubona ababyihishe inyuma bigoye kuko nta kimenyetso na kimwe basize inyuma icyakora hacyekwa ko baba bafite aho bahurira na Iran kuko ariyo imenyerewe mu kugaba ibitero byibasira ububiko bwa Lisansi.

Biramutse byemejwe ko Iran hari uruhare ifite mu gutuma iri koranabuhanga rikora nabi byaba kimwe mu bigaragaza ko Iran yatangiye gushaka ubundi buryo igera kuri Amerika idakoresheje ibisasu na drone.

Iki kibazo kandi cyazamuye umwuka mubi muri Amerika dore ko abaturage binubira uburyo intambara ya Iran na Amerika yabagizeho ingaruka cyane cyane mu bijyanye n’ubukungu, ahanini byatewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.

Ntabwo byaba ari ubwa mbere imitwe itandukanye ishingiye kuri Iran yaba igerageje kwangiza imikorere y’ikoranabuhanga ritandukanye rya Amerika cyane cyane iricunga lisansi, amazi n’ibindi kuko mu 2023, aba-hacker bakoresheje ikoranabuhanga ricunga umuvuduko w’amazi batambutsamo ubutumwa bugaragaza ko badashyigikiye Israel.

Icyo gihe hari hashize igihe gito intambara ya Israel na Hamas itangiye.

Aba-hacker bavangiye ikoranabuhanga rikoreshwa mu gucunga ingano ya lisansi iri mu bubiko bwa amasitasiyo ya lisansi ari hirya no hino muri Amerika.jpg

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages