Aya mahugurwa ya “Grassroots D Licence Training”, yabaye iminsi umunani kuva tariki ya 10 kugeza ku ya 17 Nyakanga 2026, yatanzwe na Rutsindura Antoine na Kwizera Jean Pierre basanzwe ari abarimu b’abatoza [Instructeurs] mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
Yibanze ku kwereka aba batoza uburyo batoza abana bari munsi y’imyaka 13, tekinike bakwiye kubatoza, uko babitaho n’uburyo umutoza ashobora kwitwara ku bana.
Mu batoza 36 bitabiriye harimo abanyuze muri Ambassadors Group Ltd, batanu batanzwe na Imbuto Foundation Hub/ Maison des Jeunes Kimisagara mu gihe abandi ari abarimu mu mashuri abanza basanzwe bafite ubushake n’urukundo rwo gutoza abana umupira w’amaguru.
Ni ku nshuro ya kabiri mu gihe kitarenze amezi 10, iki kigo gitegura amahugurwa y’abatoza aho muri Nzeri 2025 cyahuguye 33 bo mu Karere ka Gicumbi, bose batahana Licence D.
Pasiteri Seneza Jean Paul uyobora Ambassadors Group Rwanda Ltd, yavuze ko bishimiye uburyo amahugurwa basoje yagenze, ashimangira ko umutoza wahuguwe agaragaza itandukaniro ugereranyije n’utarahuguwe.
Ati “Bitanga umusaruro cyane, ubushize twakoze amahugurwa ku batoza bari baturutse muri Gicumbi, ku bufatanye na Compassion International, ubu twayakoze ku bufatanye na Maison des Jeunes/Imbuto Hub. Impamvu tubikora ni uko iyo umuntu atize ntabwo amenya.”
Yakomeje agira ati “Urugero, hano abatoza bumvaga ko iyo umwana aje kwishyushya azenguruka ikibuga, ibyo ntabwo ari byo, umwana yishyushya afite umupira ari gukina, mu buryo bumushimisha. Babimenyeye hano. Guhugurwa bifite ubumenyi bibongerera, si kimwe na wa mutoza utoza abana atarahuguwe.”
Dushimeyezu Catherine usoje amasomo ya siporo muri Kaminuza, uri mu bahuguwe, yavuze ko yungutse byinshi mu minsi umunani ndetse agiye gutangira gutoza abana gukina umupira w’amaguru.
Ati “Nifuje kuza gukora amahugurwa yo kubona Licence kugira ngo ngane mu nzira y’ubutoza kuko kwiga siporo mu ishuri ntabwo bihagije. Amahugurwa uko nayatekerezaga ni ko nayasanze ariko byararenze cyane. Nahungukiye ibintu byinshi birimo ubumenyi nakuye ku barimu baje kutwigisha n’abatoza basanzwe mu mwuga.”
Yakomeje agira ati “Ndashimira cyane Ambassadors Group ko yaduteguriye aya mahugurwa nkaba nabashije no gucyura ibihembo bitewe n’uburyo nitwaye muri aya mahugurwa. Ndashishikariza n’abandi bashaka gutoza ko badakwiye gukora badafite ibyangombwa. Bakwiye kuza bagakorana na Ambassadors Group Rwanda Ltd.”
Yongeyeho ko ibikoresho yahawe birimo umupira wo gukina bizamufasha gushaka abana atoza, akinjira neza mu mwuga w’ubutoza akunda.
Sebatware Avenus utoza muri Kigali Christian School i Kibagabaga, na we yavuze ko ibyo bize bigiye kumufasha kurushaho gutoza neza abana.
Ati “Ni iminsi yatubereye myiza ariko inatubera mike kubera ibintu byinshi byarimo. Twabanje kwiga umutoza uwo ari we, ibimuranga, ibyo Ikigo cya Ambassadors Group Rwanda Ltd gikora, ibyo umutoza akora n’ibyo yigisha abana mu byiciro bitandukanye.”
Yakomeje agira ati “Twabonyemo kandi uburyo bategura amarushanwa y’abana, uko wabategura, uburyo wategura amakipe ukayahuriza hamwe abana bakishima n’ibindi. Ngiye kubanza gufasha abana kumva umupira w’amaguru icyo ari cyo n’icyo bakora ngo bazamure urwego rwabo.”
Ambassadors Group Rwanda Ltd imaze gushinga imizi mu bikorwa byo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda, aho ifite amarerero atatu [académies]; iyo ku rwego rw’igihugu iherereye mu Karere ka Nyamagabe, iy’ Kigali ikorera i Kibagabaga n’iy’i Kamonyi yatangijwe muri Nyakanga 2025.
Pasiteri Seneza Jean Paul avuga ko bishimira uburyo gahunda zabo zatangiye gutanga umusaruro kuko hari abana bazamukiye mu marerero yabo batangiye ku rwego rw’igihugu no mu makipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu Rwanda.
Ati “Gutoza umwana ni nko gutera igiti. Umuntu ashobora kukibona kikiri gito, ariko kizavamo igiti kinini gifite umumaro. Uyu munsi twishimira ko nk’Ikigo cya Ambassadors Group Rwanda Ltd hari impano tumaze kuzamura.”
Muri abo bakinnyi banyuze mu marerero y’iki kigo harimo Bana Étienne uheruka kuzamurwa mu Ikipe nkuru ya APR FC, Uwineza René uhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Bizimana Umugiraneza Didier uri muri Gasogi United, Fidalite uri muri APR WFC na Niyonkuru Chancelline uhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’Abangavu batarengeje imyaka 17.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!