Umutoza Torsten Frank Spittler yari yakoze impinduka eshatu ugereranyije n’ikipe yakinnye umukino ubanza, aho Mugisha Bonheur yafashe umwanya wa Rubanguka Steve, Muhire Kevin agasimbura Rafael York mu gihe Jojea Kwizera yafashe umwanya wa Hakim Sahab.
Iminota 10 ya mbere, Amavubi yashyize igitutu kuri Lesotho gusa imbaraga zabo ntabwo zagize icyo zivamo nubwo muri iyo minota wabonaga ari yo iri kwiharira umupira ari na yo iri gushyira imbaraga ngo isatire ikipe y’u Rwanda.
Lesotho yaje kwinjira mu mukino ku munota wa 13 ubwo ku mupira wari utakajwe na Mugisha Bonheur waje kwifatirwa n’abasore b’umutoza Leslie Notsi gusa umupira wari utewe uza guca ku ruhande rw’izamu rya Fiacre Ntwari.
Lesotho yakinaga iri mu rugo nubwo yakiniraga muri Afurika y’epfo yaje gutsinda igitego ku munota wa 17 gusa umusifuza yemeza ko rutahizamu wa Royal Am Motebang S yatsinze igitego yarariye. Iyi kipe yaje nanone kungukira ku mupira wari utakajwe na Omborenga ariko nanone biza kurangira Djihad akoreye ikosa Motebang waganaga mu izamu bituma Kapiteni yerekwa ikarita y’umuhondo.
Amavubi yaje gukanguka maze ku munota wa 30 arema uburyo bwo gutsinda ariko Nshuti ntiyabyaza umusaruro umupira yahawe na Gilbert, mu gihe ku munota wa 45 umupira wahanahanywe neza wagze kuri Djihad awuterekera Omborenga na we wawuhaye Jojera Kwizera na we awushyira mu nshundura.
Ku munota wa 60 w’umukino umutoza Torsten yakoze impinduka avanamo Jojea watsinze igitego aha umwanya Samuel Guelette gusa Amavuzi akomez agusatira aho yanabonye Coup Franc nziza ku munota wa 71 gusa ntiyabyazwa umusaruro.
Umukino waje gusozwa ikipe y’u Rwanda itsinze Lesotho igitego 1-0 ihita yongera kwisubiza umwanya wa mbere mu itsinda C aho ifite amanota arindwi inganya na Afurika y’epfo ya kabiri na Benin ya gatatu.
U Rwanda ruzongera gukina imikino y’amajonjora y’igikombe cy’isi yakira Nigeria kuri Stade Amahoro hazaba ari tariki ya 17 Werurwe 2025
Abakinnyi XI babanje mu kibuga
Lesotho: Moerane S, Malane T., Mkwanazi M., Makhele T., Rasethuntsa R., Lebokollane L., Lesoaoana T., Thaba N. , Fothoane L., Sefali T. na Motebang S.
Rwanda: Ntwari F., Omborenga F., Mutsinzi A., Manzi T., Imanishimwe E., Muhire K., Mugisha B., Bizimana D., Kwizera J., Nshuti I. na Mugisha G.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!