00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavubi yatsikiriye ku muryango winjira muri CAN 2025; Ni iki kigiye gukurikira?

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 19 November 2024 saa 08:01
Yasuwe :

Ubwo umukino w’u Rwanda na Nigeria wari ugeze mu minota ya nyuma, abakunzi ba ruhago bose berekeje kuri internet gukurikirana uko uwa Libya na Bénin wari uri gusozwa. Ku munota wa 89, imbuga nyinshi zerekanye ko Libya ibonye penaliti, ariko abareberaga kuri televiziyo babonaga ko yari “Coup-franc” isifuwe!

Aho ni ho hafi u Rwanda rwagarukiye ngo rwinjire mu Gikombe cya Afurika nyuma y’imyaka 20 rutitabira irushanwa rya mbere kuri uyu Mugabane. Amavubi yagombaga gutsinda Nigeria ndetse yabikoze mu buryo bunurira, gusa yari ateze n’amakiriro kuri Libya ngo iyatsindire Benin, gusa si uko byagenze kuko umukino wayo warangiye inganya 0-0 nubwo yahushije ibitego byinshi.

Ni inshuro ya mbere mu myaka 15, Amavubi ageze ku munsi wa nyuma mu matsinda afite icyizere ko ashobora no gukina CAN, dore ko byaherukaga mu 2009 ubwo u Rwanda rwasabwaga gutsinda Zambia ngo rujye mu Gikombe cya Afurika cya 2010, bikarangira runganyirije kuri Stade Amahoro ubusa ku busa. Ibi byerekana akazi gakomeye kakozwe, ariko ikibabaje ni uko kadahagije kuko intego itagezweho.

Ese umutoza Frank Torsten Spittler akwiye guterwa icyuhagiro?

Imibare tugarutseho haruguru igaragaza ko mu by’ukuri Amavubi ari mu cyerekezo cyiza ugereranyije n’imyaka yabanje, ndetse benshi mu Banyarwanda bahuriza hamwe ko Umudage utoza Ikipe y’Igihugu, Frank Tortsen, akwiye amasezerano mashya.

Mu muco Nyarwanda, icyuhagiro wari umwe mu mihango yahabwaga umuntu kugira ngo yikureho imikushi n’andi mabi yabaga amukurikirana. Ibi ubanza bitagikorwa, gusa mu buryo bumwe cyangwa ubundi, umutoza w’Amavubi hari igikwiye gukorwa ngo icyo wakwita umwaku w’umukino wa mbere umuveho.

Kuva Frank Spittler atangiye gutoza Amavubi, ntarashobora gutsinda umukino wa mbere akinnye nyuma yo guhamagara ikipe, ariko akitwara neza ku wa kabiri.

Mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, u Rwanda rwanganyije na Zimbabwe 0-0 ruhita rutsinda Afurika y’Epfo ibitego 2-0, Amavubi kandi yatsinzwe na Bénin 1-0, ahita atsinda Lesotho 1-0 na yo ayisanze iwayo.

Mu gushaka itike ya CAN, Amavubi yaraye abuze, u Rwanda rwanganyije na Libya 0-0, ruhita ruhagama Nigeria byanganyije ubusa ku busa kuri Stade Amahoro mu mukino wabara nk’intsinzi. Amavubi kandi yatsinzwe na Bénin ibitego 3-0, ahita ayitsindira i Kigali 2-1 nyuma y’iminsi mike, mu gihe vuba aha u Rwanda rwatsinzwe na Libya 1-0 none rwatsinze Nigeria 2-1.

Ibyo ntibigarukira aho, mu gushaka itike ya CHAN, Amavubi yatangiye atsindwa na Djibouti 1-0, nyuma y’iminsi mike ahita ayinyagira 3-0, mu gihe mu mikino ya gicuti Amavubi yakinnye ku bwa Torsten, yatangiye anganya na Botswana 0-0, ahita atsindira Madagascar iwayo 2-0 nyuma y’iminsi itatu.

Ibi birenze uruhurirane kandi niba Amavubi yifuza kugira aho agera, birasaba umuti urambye.

Rutahizamu, rutahizamu, rutahizamu... umuti bigoye kuvuguta muri aka kanya

Kimwe mu bibujije Amavubi kujya mu Gikombe cya Afurika ni imikino ibiri u Rwanda rwahuriyemo na Libya. Imikino ibiri Amavubi yose yarushije aba Barabu, akarema amahirwe arenze menshi yo gutsinda, ariko agakuramo inota rimwe ryonyine.

Imibare ikomeje kuzamuka kuri Nshuti Innocent, gusa ubanza Abanyarwanda tumwikoreza umutwaro adashoboye. Mu makipe yose yakinnye aya majonjora, Amavubi ni imwe mu makipe make adafite rutahizamu utinywa na ba myugariro. Ibi si bishya, nubwo ha mbere twagiye tugira ba Jimmy Gatete na Sugira Ernest, batabaraga aho bakenewe.

Iyo ucishije amaso imbere mu gihugu, urikanga kuko nta kipe n’imwe ikomeye ikoresha ba rutahizamu b’Abanyarwanda, uretse Kiyovu Sports ibikoreshwa n’ubukene. Bivuze ko umuti utashakirwa muri Rwanda Premier League.

Hanze y’u Rwanda, mu bakinnyi bavugwa bafite amaraso ya bene Gihanga, nta rutahizamu ubarizwamo. Umuti wonyine usigaye ni ugushakishiriza mu nshuti zacu tudahuje inkomoko, tukabikora tutirenyije na CAF yazanye amategeko akakaye.

Ibi bisaba kubona abakinnyi b’abanyamahanga bamaze imyaka itanu mu Rwanda, urebye ku bahari abujuje ibisabwa ni mbarwa… cyangwa se si bo dukeneye.

Ani Elijah wari watekerejwe, aracyabura imyaka itatu ngo yemerwe n’amategeko, Babuwa Samson ni byo ko arusha abasigaye bose gusa imyaka na yo ntimworoheye, Tchabalala akinira u Burundi. Ese Peter Agblevor ubura umwaka umwe ntiyatangira gutekerezwaho?

Ni igihe cyo koga magazi, amazi ntabwo akiri ya yandi

Umupira w’amaguru kuri ubu usa nk’uwabaye siyansi, akantu gato ni ko gatandukanya amakipe ,kakaba katuma ikipe itsinda umukino cyangwa iwutakaza. Koruneri itari yo, yatumye APR FC inganya na Pyramids FC i Kigali, penaliti itarasifuwe ituma u Rwanda rutakaza amanota muri Libya.

Amakipe menshi akora ibishoboka ngo utwo tuntu duto ntitujye ku ruhande rw’amakipe bahanganye. Igihe kirageze ngo n’u Rwanda ruhumuke, baca umugani ngo ugiye i buryasazi azirya nzima, ni yo ruhago twisanzemo ku Isi, urugero rwa hafi na Florentino Perez na Real Madrid ye irusha andi makipe ibikombe bya Champions League.

Mu bindi byo gutekerezwaho, ni ugukoresha imbaraga zose dufite, abakinnyi bose bahari bagakoreshwa. Nta bwo dufite benshi, na bake bahari tureke gukomeza kubirengagiza, Rafael York, ahari ni we wari butere za koruneri nyinshi twabonye kuri Libya… gusa ntabwo ahari, ku mpamvu dukomeje guca hejuru…

Abwirwa benshi, akumva bene yo!

Birakwiye ko Nshuti Innocent aturwa umutwaro wo gushakira Amavubi ibitego wenyine
Bizimana Djihad ni we mukinnyi witwaye neza muri rusange muri aya majonjora ya CAN
Mutsinzi Ange yatsinze igitego cya mbere mu mukino na Nigeria

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .