00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavubi yatangiye umwiherero utegura imikino ya gicuti muri Maroc (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 1 June 2026 saa 02:23
Yasuwe :

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ batangiye umwiherero utegura imikino ibiri ya gicuti bazakinira muri Maroc, irimo uwa Tanzania n’uwa Comores mu rwego kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Kamena 2026, ni bwo abakinnyi bakina mu Rwanda n’abandi bahageze kare barimo abarangije imikino ya shampiyona zo mu bihugu byabo bageze mu Rwanda.

Abakinnyi bahageze barimo Umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier, myugariro wa Zira FK, Mutsinzi Ange, myugariro wa AEL Limassol, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’, Byiringiro Jean Gilbert, Niyigena Clement na Nshimiyimana Yunusu ba APR FC.

Mu bandi bageze kuri hoteli ya FERWAFA, harimo rutahizamu wa Al Wafaq, Nshuti Innocent na rutahizamu wa Assabah, Biramahire Abeddy.

Umwiherero w’Abakinnyi b’Amavubi uzitabirwa n’abakinnyi 23 bahamagawe na Stephen Constantine. Abo barimo abanyezamu batatu, ba myugariro barindwi, abakina hagati umunani na ba rutahizamu batandatu.

Abandi ni Niyongira Patience, Hakizimana Adolphe, Kavita Phanuel Mabaya, Niyomugabo Claude, Emeran Noam Fritz, Kwizera Jojea, Kury Johan Marvin, Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad, Gueulette Samuel, Ruboneka Jean Bosco, Muhire Kevin, Mickels Joy Slayd, Uwiyaremye Fidali Na Mbonyumwami Taiba.

Amavubi azabanza gukina n’Ibirwa bya Comores ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Kamena, akurikizeho Tanzania ku itariki ya 9 Kamena 2026.

Iyi mikino izafasha u Rwanda kwitegura neza gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda, aho ruri mu Itsinda K isangiye na Mali, Cap-Vert na Liberia.

Kwizera Olivier yageze mu mwiherero w'Amavubi
Mutsinzi Ange ukinira Zire FK ari mu bakinnyi bitabiriye umwiherero
Rutahizamu Nshuti Innocent ari mu bazakina imikino ya gicuti y'Amavubi
Myugariro w'Amavubi ukina anyuze mu mpande, Imanishimwe Emmanuel, agera kuri hoteli ya FERWAFA
Uku ni ko Niyigena Clement wa APR FC yaserutse mu mwiherero w'Amavubi
Byiringiro Jean Gilbert wa APR FC yitabiriye umwiherero nyuma yo kwitwara neza muri Shampiyona y'u Rwanda
Nshimiyimana Yunusu yageze mu mwiherero
Rutahizamu w'Amavubi, Biramahire Abeddy, yiteguye gukina na Tanzania na Comores

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages