Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Gicurasi 2022, nibwo abakinnyi bahamagawe bakina imbere mu gihugu na Bizimana Djihad uri mu Rwanda berekeje mu Bugesera.
Bizimana akina hagati mu kibuga mu ikipe ya KMSK Deinz mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi ariko akaba amaze iminsi mu Rwanda kuko shampiyona yarangiye.
Abakinnyi batandatu bakina hanze bategerejwe barimo; Imanishimwe Emmanuel na Manzi Thierry bakinira FAR Rabat muri Maroc bazahagera kuri uyu wa gatatu saa sita n’iminota itanu z’ijoro.
Mutsinzi Ange Jimmy ukinira CD Trofense mu cyiciro cya kabiri muri Portugal aragera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Kuwa Gatanu tariki 27 Gicurasi 2022, Nirisarike Salomon ukinira FC Urartu muri Armenia nawe azagera mu Rwanda.
Rutahizamu Meddie Kagere ukinira Simba SC muri Tanzania azagera mu Rwanda ku Cyumweru tariki 29 Gicurasi 2022 saa moya z’umugoroba.
Kagere azatinzwa no kuba kuwa Gatandatu tariki 28 Gicurasi 2022, Simba SC izakina na Yanga SC umukino wa ½ cy’irangiza w’Igikombe cy’Igihugu.
Raphael York ukina mu ikipe ya AFC Eskilstuna muri Suède biteganyijwe ko azasanga bandi muri Afurika y’Epo kuwa 30 Gicurasi 2022.
Imikino y’umunsi wa mbere n’uwa kabiri y’amajonjora ya CAN ya 2023 biteganyijwe ko u Rwanda ruzakina na Mozambique tariki ya 2 Kamena 2022 i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.
Umukino u Rwanda na Sénégal uzakinwa tariki ya 7 Kamena 2022 kuri Stade mpuzamahanga ya Huye Saa tatu z’ijoro.
Ikipe y’igihugu izahaguruka kuwa 30 Gicurasi 2022 yerekeza muri Afurika y’Epfo aho igomba gucakirana na Mozambique kuwa 2 Kamena 2022.
Umukino w’u Rwanda na Mozambique uzakinirwa kuri FNB Stadium Saa kumi z’umugoroba. Biteganyijwe ko bazahita bagaruka tariki 3 Kamena 2022.
Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe:
Abanyezamu: Kwizera Olivier, Kimenyi Yves na Ntwari Fiacre.
Abakina inyuma: Imanishimwe Emmanuel, Nirisarike Salomon, Niyomugabo Claude, Nsabimana Aimable, Mutsinzi Ange, Buregeya Prince, Ombolenga Fitina, Manzi Thierry, Serumogo Ally Omar, Ndayishimiye Thierry, Niyigena Clement na Ishimwe Christian.
Abakina hagati: Nishimwe Blaise, Manishimwe Djabel, Mugisha Bonheur, Bizimana Djjhad, Muhire Kevin, Raphael York na Ruboneka Bosco.
Abataha izamu: Danny Usengimana, Meddie Kagere, Byiringiro Lague, Mugunga Yves, Hakizimana Muhadjili na Ndayishimiye Antoine Dominique.







Amafoto: FERWAFA
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!