Mu Karere ka Bugesera huzuye ishuri ryisumbuye ry’icyitegererezo rya Ntare Louisenlund School riri mu bifite ibibuga byiza kandi byo ku rwego mpuzamahanga.
Iri shuri ryifuza kuba igicumbi cy’imikino, rifite ibibuga mu mikino myinshi nk’umupira w’amaguru ndetse Ikipe y’Igihugu yatangiye no kugikoreraho imyitozo. Hari kandi Basketball, Volleyball, Handball, Tennis, Rugby, Cricket na Piscine.
Umuyobozi muri Ntare Louisenlund School ushinzwe ibijyanye no kwemerera abaza kwiga muri iki kigo, Mbabazi Anne-Grace avuga ko iki kigo cyifuza kuba igicumbi cy’imikino.
Yagize ati “Twifuzaga gukora igicumbi cy’imikino ku buryo habayeho nk’irushanwa ry’amashuri ryazajya risorezwa iwacu. Ntabwo ari ikigo cy’ishuri gusa kuko niba n’Amavubi yaratangiye kuhakorera, birumvikana inzira turimo.”
Kenshi iyo ikigo gifite ibikorwaremezo gikunze no kugira amakipe atandukanye yitabira amarushanwa atandukanye yewe no mu Cyiciro cya Mbere ahanini mu mikino y’intoki.
Mbabazi yakomeje avuga ko bateganya kuzashinga amakipe mu myaka iri imbere.
Ati “ Mu myaka iri imbere nk’ine cyangwa itanu, turatekereza kuzashinga amakipe azashobora kwitabira amarushanwa atandukanye.”
N’ubwo ikibuga cy’umupira w’amaguru cyarangiye ndetse cyatangiye gukoreshwa, biteganyijwe ko aho abafana bicara hazatwikirwa kubera ubushyuhe bwinshi bw’i Nyamata.
Ntare Louisenlund School ni igitekerezo cyakomotse ku bagize umuryango NSOBA (Ntare School Old Boys Association) bize mu ishuri ryisumbuye rya Ntare School yo muri Uganda.
Iri shuri ryubatswe mu Mudugudu wa Musagara, Akagari ka Kanazi mu Murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera. Rubatswe kuri hegitari 40 muri 60 z’ikibanza cyose, rikazashyirwamo ibikoresho bifite agaciro k’arenga miliyari 5 Frw.
Izina rya Louisenlund ryahawe iri shuri rikomoka ku kigo cyo mu Budage cya Louisenlund School, cyamamaye mu Burayi hose ku bwo gutanga ubumenyi bushingiye kuri siyansi. Ibi bigo byombi byahuje imbaraga kugira ngo bikorane.
Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin & Shumbusho Djasiri



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!