00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavubi yahamagaye abo izatangirana urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 8 September 2026 saa 08:18
Yasuwe :

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Stephen Constantine, yahamagaye abakinnyi 28 azifashisha ku mikino ibanza yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya Afurika cya 2027.

Ni urutonde rwahamagawe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 8 Nzeri 2026, rukaba rugaragaraho Niyomugabo Claude udafite ikipe, ariko rutariho Hakim Sahabo ukinira AEK Athens yo mu Bugereki.

Mu bahamagawe harimo abanyezamu bane. Abo ni Niyongira Patient (Police FC), Hakizimana Adolphe (APR FC), Ntwari Fiacre (Kruger UTD) na Mugisha Yves (Rayon Sports). Kwizera Olivier udafite ikipe ntarimo.

Abakina mu mutima w’ubwugarizi ni Mutsinzi Ange (Zira FK), Niyigena Clement (Smouha SC), Kavita Phanuel (Birmingham Legion) na Nkulikiyimana Nganji Darryl (Standard Liege).

Abakina mu mpande ni Imanishimwe Emmanuel (Chennaiyn FC), Mickels Leroy (Waldhof Mannheim), Emeran Noam (FC Stade Lousanne Ouchy), Niyomugabo Claude, Kwizera Jojea (Rhode Island FC), Byiringiro Jean gilbert (APR FC), Uwumukiza Obed (Rayon Sports) na Mugisha Gilbert (Jwaneng Galaxy).

Abakina mu kibuga hagati ni Mugisha Bonheur (AL Hazem), Bizimana Djihad (CS Constantine), Gueelette Samuel (UTA Arad), Hamis Hakim (Kiyovu SC), Nsanzimfura Keddy (Kiyovu SC) na Muhire Kevin (Jamus FC).

Abataha izamu ni Nshuti Innocent (AL Wafaq Ajdabia), Mbonyumwami Taiba (Ethiopian Coffee SC), Biramahire Abeddy (AL BATIN FC), Mickels Joy Lance (Sabah FK), Uwiyaremye Fidal (APR FC), Mickles Slayd (Hibernians).

Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’ uheruka kuba umukinnyi mwiza wa CECAFA Kagame Cup nyuma yo gufasha Rayon Sports kuyegukana, ntabwo ari mu bahamagawe. Ni mu gihe na Muhoza Daniel utarahamagawe mu ikipe y’abatarengeje imyaka 20 na we ntawurimo.

Manzi Thierry wakiniraga Al Ahli Tripoli yo muri Libya utarabona ikipe nyuma yo gutandukana na yo, ntabwo nawe yahamagawe mu ikipe nubwo yari umwe mu bagenderwaho.

Iradukunda Elie Tatou wa Rayon Sports na myugariro wa APR FC Nshimiyimana Yunusu wari usanzwe uhamagarwa na bo ntibahamagawe.

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ izatangira urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 yakira Liberia, mbere yo gusura Cap-Vert mu mikino ibiri ya mbere yo mu itsinda ririmo na Mali.

Urugendo rwayo ruzahera ku wa 25 Nzeri 2026, ubwo izaba yakiriye Liberia itozwa na Erradi Adil Mohammed mu mukino wa mbere.

Nyuma y’iminsi ine gusa, ku wa 29 Nzeri 2026, Amavubi azafata urugendo rwerekeza i Praia muri Cap-Vert, aho azakinira umukino wa kabiri w’itsinda.

Ikipe y'u Rwanda yahamagaye abo izifashisha ishaka itike y'Igikombe cya Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages