Ni urutonde rwatangajwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 19 Ugushyingo 2025, nyuma y’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi ku migabane itandukanye yabaye muri uku kwezi.
Muri uku kwezi, u Rwanda ntirwakinnye umukino n’umwe, yewe n’umwiherero rwakoze wari aw’abakina imbere mu gihugu kandi na bo bakinnyi hagati yabo, banakina na Al Hilal SC, umukino wahejwemo abafana n’itangazamakuru.
Uku kwezi kwarangiye u Rwanda rugifite amanota 1117,78, rukomeza kuguma ku mwanya wa 131 rwagiyeho mu kwezi gushize k’Ukwakira ubwo rwamanukagaho imyanya ine.
Mu karere u Rwanda ruherereyemo, ikipe iri imbere ku rutonde ni Uganda iri ku mwanya wa 83 ku Isi yamanutseho umwanya umwe, Tanzania yagumye ku mwanya wa 107, Kenya ya 109 yazamutseho imyanya ibiri n’u Burundi bwa 145 bwamanutseho imyanya ine.
Muri rusange, Ikipe y’Igihugu ya Espagne yaraye ibonye itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026 yakomeje kuyobora urutonde ku rwego rw’Isi ikurikiwe na Argentine, u Bufaransa, u Bwongereza na Portugal iri ku mwanya wa gatanu.
Ni mu gihe Maroc iri ku mwanya wa mbere muri Afurika ikurikiwe na Sénégal, Misiri, Algerie na Nigeria ya gatanu yazamutseho imyanya ine, gusa ikaba yaratakaje itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika itsinzwe na RDC ya 11 muri Afurika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!