Ni ikizamini ku mutoza w’Amavubi ugomba kugira ikipe ya kabiri ikomeye yo kumufasha mu mikino myinshi iri mbere y’uko u Rwanda rwakira igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu.
McKinstry agomba kugerageza gukinisha no kwitwara neza n’iyi kipe itarimo abakinnyi ba APR FC basanzwe baba bafite umubare munini mu ikipe y’igihugu.
Uretse imikino ya gicuti igomba kugendana n’umwiherero byo gutegura CHAN, Amavubi afite muri Nzeli umukino wa Ghana w’Amajonjora y’igikombe cy’Afurika, mu Ugushyingo na Libya mu majonjora y’igikombe cy’Isi.
Hakiyongeraho na shampiyona ishobora gutangirana n’Ukwakira.
Kuri McKinstry, ni umwanya wo kurema ikipe y’abandi bakinnyi batari bamenyerewe nk’abugarira nka Ndayishimiye Celestin usimbura Sibomana Abuba utazakina CHAN kimwe nka Fitina Ombolenga uri mu mwanya wa Rusheshangoga Michel ushobora kwerekeza muri Yanga no guha imikino myinshi Usengimana Faustin uvuye mu mvune mu gihe Bayisenge Emery yagiye muri Autriche.
Mu bakinnyi 18 bagiye kujya muri Afurika y’Epfo, ni itsinda rishya ku bakinnyi bakina hagati nka Nshimiyimana Imran (Police FC), Ntamuhanga Tumaini (Police FC), Habyarimana Innocent (Police FC) na Muzerwa Amini (AS Kigali).
Byihuse uyu mutoza agomba guhita ashaka umusimbura wa Mugiraneza Jean Baptiste “Migi” wagiye muri Azam FC ya Tanzania nawe utazakina CHAN nubwo ashobora gutangira guhuza Bizimana Djihad na Mukunzi Yannick igihe uyu yaba atagiye muri Yanga ya Tanzania.
Ku ruhande rw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda bagomba kwihuta mu gukemura ikibazo cya rutahizamu wa Gor Mahia, Kagere Meddie umaze gutsinda ibitego 10 mu mikino 20 ya shampiyona no kwakira Rushenguziminega Quintin bagafasha abategura CHAN.
Abakinnyi 18 bajya muri Afurika y’Epfo
Abanyezamu: Kwizera Olivier (APR FC) na Ndayishimiye Eric (Rayon Sports)
Ba myugariro: Ndayishimiye Celestin (Mukura VS), Fitina Omborenga (Kiyovu Sports), Rukundo Jean Marie (Rayon Sports), Usengimana Faustin (Rayon Sports), Uwiringiyimana Amani (Police FC) na Twagizimana Fabrice (Police FC)
Abakina hagati: Nshimiyimana Amran (Police FC), Ntamuhanga Tumaini (Police FC), Habyarimana Innocent (Police FC), Muzerwa Amini (AS Kigali), Muhire Kevin (Isonga FC), Nshuti Dominique Savio (Isonga FC) na Tuyisenge Jacques (Police FC).
Ba rutahizamu: Usengimana Dany (Isonga FC), Songa Isaie (AS Kigali) na Sugira Ernest (AS Kigali).



















TANGA IGITEKEREZO