Igikombe cya Afurika gitaha cyiswe “PAMOJA 2027” kizabera muri Afurika y’Iburasirazuba aho kizakirwa na Kenya, Tanzania na Uganda bifatanyije.
Umukino ufungura irushanwa uzaba ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Kamena 2027 mu gihe umukino wa nyuma uzaba tariki ya 17 Nyakanga 2027.
CAF yavuze ko izatangaza igihugu kizakira umukino wa mbere n’ikizakira uwa nyuma mu gihe kitarambiranye.
Ni ku nshuro ya mbere ibihugu bitatu bizaba bifatanyije kwakira Igikombe cya Afurika, aho kuri iyi nshuro byitezwe ko kizakurikirwa n’abarenga miliyoni 400.
Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ iri mu makipe y’ibihugu 48 azahatanira itike yo gukina “PAMOJA 2027” aho tombola y’uburyo ibihugu bizagabanywa mu matsinda izaba tariki ya 19 Gicurasi 2026.
Ibyo bihugu 48 birimo bitatu bizakira irushanwa, bizagabanywa mu matsinda 12, buri tsinda rigizwe n’amakipe ane. Amakipe abiri ya mbere ni yo azabona itike yo gukina CAN 2027.
Imikino y’Umunsi wa Mbere n’uwa Kabiri y’Amatsinda izakinwa kuva tariki ya 21 Nzeri kugeza ku ya 6 Ukuboza 2026 naho iy’Umunsi wa Gatatu n’uwa Kane ikinwe kuva tariki ya 9 kugeza ku ya 17 Ugushyingo 2026.
Ni mu gihe imikino y’Umunsi wa Gatanu n’uwa Gatandatu izakinwa kuva tariki ya 22 kugeza ku ya 30 Werurwe 2027.
Igikombe cya Afurika cyaherukaga kubera muri Afurika y’Iburasirazuba mu 1976 ubwo cyari cyakiriwe na Ethiopia.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!