00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavubi ataramenya aho azakirira Bénin yageze i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 March 2023 saa 09:35
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru “Amavubi” yasesekaye i Kigali ikubutse i Cotonou aho byari biteganyijwe ko izakirira Bénin ku wa Mbere, tariki ya 27 Werurwe 2023, mu mukino w’Umunsi wa Kane wo mu Itsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizaba mu mwaka utaha.

Saa Sita n’iminota 20 mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Werurwe 2023, ni bwo Amavubi yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, arangajwe imbere n’abarimo Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Munyanziza Gervais na Visi Perezida wa FERWAFA, Habyarimana Marcel.

Ikipe y’Igihugu iheruka kunganyiriza n’iya Bénin igitego 1-1 i Cotonou mu mukino w’Umunsi wa Gatatu wo mu Itsinda L wabaye ku wa Gatatu, yategetswe n’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF) ko ari na ho igomba kwakirira umukino w’Umunsi wa Kane kuko i Huye nta hoteli iri ku rwego rwo gucumbikira Bénin ihari.

Gusa, iki cyemezo nticyakiriwe neza ku ruhande rw’u Rwanda dore ko cyaje habura iminsi itanu gusa ngo umukino wo kwishyura ube, ndetse Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry, uri mu bari gukurikirana iki kibazo kugira ngo CAF igifateho umwanzuro, ari mu bagiye kwakira Amavubi i Kanombe.

Ikipe y’Igihugu yahagurutse i Cotonou ku wa Kane saa Sita z’amanywa, yanyuze i Lomé muri Togo ndetse n’i Addis Ababa muri Ethiopia mbere yo kugera i Kigali.

Nyuma yo kugera mu Rwanda, Umutoza Carlos Alós Ferrer, yavuze ko yishimiye uburyo abakinnyi be bitwaye mu mikino ibiri bakinnye mu rugendo bavuyemo [harimo n’umukino wa gicuti bahuyemo na Ethiopia].

Ati “Ntabwo wakwishimira 100% utatsinze, ariko nishimiye uko ikipe yitwaye kuko ntitwatsinzwe ubwo twari 11 kuri 11. Inota ntabwo ari ribi, dukwiye kugerageza gukora ibyiza kurushaho mu mukino ukurikiyeho.”

Carlos Ferrer utarishimiye uburyo Amavubi yakuwe mu kibuga imyitozo ya nyuma itarangiye ndetse n’uburyo Umusifuzi Joshua Bondo yayoboyemo umukino wa Bénin, yavuze ko bo biteguye kwakira iki gihugu neza.

Abajijwe ku ho Amavubi azakirira umukino wa Bénin, uyu mutoza yongeye gushimangira ngo akazi ke ari ugutoza atari ukureba ibibazo bijyanye n’imiyoborere n’amategeko.

Abakinnyi b’Amavubi bahise berekeza mu Bugesera aho barara muri La Palisse Hotel. Ni mu gihe biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu bakorera imyitozo kuri Stade ya Kigali kuko batamanuka i Huye hataramenyekana umwanzuro wa CAF.

Mu bakiriye Amavubi harimo Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry. Aha yaganiraga n'Umutoza w'Amavubi, Carlos Alós Ferrer
Umuyobozi w'Abafana b'Amavubi, Muhawenimana Claude aganira n'Umutoza w'Amavubi, Carlos Alós Ferrer
Umutoza w'Amavubi, Carlos Alós Ferrer, yakiriwe anahabwa ibendera ry'igihugu. Yari kumwe na Perezida w'Abafana b'Ikipe y'Igihugu, Muhawenimana Claude n'Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry
Uhereye ibumoso: Muhawenimana Claude uyobora Abafana b'Amavubi; Rwatubyaye Abdul ukinira Rayon Sports; Umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry na Rutahizamu Kagere Meddie
Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Munyanziza Gervais aganira n'Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry
Bizimana Djihad ukina mu kibuga hagati ubwo yageraga i Kanombe
Myugariro wa AS Kigali, Manzi Thierry, ari mu bakinnyi bitwaye neza ku mukino wa Bénin
Myugariro Serumogo Ali wa Kiyovu Sports na we yahamagawe mu Amavubi
Myugariro Serumogo Ali yakiriwe, anashyikirizwa indabo
Amavubi ataramenya aho azakirira Bénin yageze i Kigali
Amavubi yageze i Kigali atahanye inota rimwe nyuma yo kunganya na Bénin igitego 1-1
Muhire Eric 'Depay' ni we ufata amashusho y'Ikipe y'Igihugu
Myugariro wa APR FC, Niyigena Clement, yageze i Kigali amwenyura
Umutoza wungirije w'Amavubi, Jacint Magriña Clemente, agera ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe
Myugariro wa Rayon Sports, Ganijuru Elie agera i Kanombe
Hakim Sahabo w'imyaka 17 ukinira LOSC Lille U19 ntazaboneka mu mukino utaha kuko yahawe ikarita itukura
Umunyezamu wa AS Kigali, Ntwari Fiacre, yitwaye neza mu mukino ubanza
Rafael York ukinira Gefle IF agera i Kanombe
Mugisha Gilbert watsinze igitego cy'Amavubi muri Bénin aganira n'itangazamakuru ubwo yageraga i Kigali

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages