Amavubi yatangiye umwiherero ku wa Gatanu nyuma y’iminsi ibiri ahamagawe mu cyumweru gishize. Abakinnyi n’abatoza babanje gupimwa COVID-19 ndetse bapimwe n’ibilo kugira ngo harebwe uko imibiri yabo ihagaze.
Ikipe y’Igihugu ikomeje kwitoreza kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho irimo abakinnyi 22 nyuma yo kwakira abakinnyi bavuye muri AS Kigali mu gihe 10 bakina hanze n’aba APR FC 11 bataraza, bazitabira ubutumire mu minsi iri imbere.
Umutoza ushinzwe kongerera Ingufu abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu , Mwambari Serge, avuga ko nyuma yo kumara igihe kinini batitoza, bagahamagarwa bitinze, bizatuma batitoza uko bikwiye.
Ati "Igihe dufite ntabwo kitwemerera gukora gahunda zose uko twabikora ariko turaza gukomatanya gahunda zo kongera imbaraga, iza tekinike ndetse n’iz’amayeri yo mu kibuga, tubikorere hamwe."
"Ikindi ni uko turi gukorana n’abaganga b’ikipe kugira ngo abakinnyi batavunika kuko dufite gahunda zibarinda imvune, tukarebera hamwe uburyo abakinnyi bagaruka ku rwego bari bariho batagize imvune."
Biteganyijwe ko abakinnyi bo muri APR FC bazitabira Umwiherero w’Ikipe y’Igihugu guhera tariki ya 25 Ukwakira mu gihe abakina hanze bazahagera nyuma bitewe n’uburyo bazarekurwamo n’amakipe yabo.
Amavubi azabanza kwakirwa n’Ikipe y’Igihugu ya Cap-Vert tariki ya 13 Ugushyingo mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 17 Ugushyingo 2020.
U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota 0, nyuma yo gutsindwa na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0 mu mikino ibiri imaze gukinwa, yombi yabaye mu Ugushyingo 2019.
Amafoto: Umurerwa Delphin



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!