00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amateka y’igikombe cy’Isi kuva mu 1930-1970

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 9 May 2014 saa 11:20
Yasuwe :

Kuva kuwa Kane tariki ya 12 Kamena kugeza ku Cyumweru tariki ya 13 Nyakanga 2014, Brazil izakira imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru aho amakipe 32 azahatanira gusimbura Espagne yagitwaye mu 2010.
Ni ku nshuro ya 20 iki gikombe kigiye gukinwa, kimaze imyaka 84. Mbere y’uko iyi mikino itangira tuzajya tubagezaho bimwe mu bayaranze iki gikombe.
KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO MU MAJWI
Trophée Jules Rimet (1930-1970)
Tariki ya 28 Gicurasi 1928 nibwo Ishyirahamwe (…)

Kuva kuwa Kane tariki ya 12 Kamena kugeza ku Cyumweru tariki ya 13 Nyakanga 2014, Brazil izakira imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru aho amakipe 32 azahatanira gusimbura Espagne yagitwaye mu 2010.

Ni ku nshuro ya 20 iki gikombe kigiye gukinwa, kimaze imyaka 84. Mbere y’uko iyi mikino itangira tuzajya tubagezaho bimwe mu bayaranze iki gikombe.

KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO MU MAJWI

Trophée Jules Rimet (1930-1970)

Tariki ya 28 Gicurasi 1928 nibwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) ryari riyobowe n’umufaransa Jules Rimet ryemeje ko muri Uruguay habera imikino yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 iki gihugu gisubiranye ubwigenge.

Ibihugu byose binyamuryango bya FIFA byaratumiwe, 13 gusa byemera ubutumire, 9 ari ibyo muri Amerika naho bine ari iby’i Burayi.

Ngo ibihugu byinshi by’i Burayi byatinye kujya muri Uruguay batinya uburebure bw’urugendo mu bwato rwagombaga kumara ibyumweru bibiri mu nyanja ngari.

Igikombe cyatanzwe cyakozwe n’Umufaransa Abel Lafleur kiri mu ishusho y’ikigirwamana cy’Abagereki cy’intsinzi, Niké. Iki gikombe cyiswe, Trophée Jules Rimet cyari gifite uburebure bwa cm 35 gipima ibiro bisaga 6.

Trophée Jules Rimet (1930-1970)

Tariki ya 21 Kamena 1930, Trophée Jules Rimet cyurijwe ubwato SS Conte Verde kijyanwa Montevideo mu murwa wa Uruguay. Ubu bwato bwarimo kandi Julet Rimet wabaye perezida wa FIFA kuva mu 1921-1954 n’amakipe iy’U Bufaransa, Romaniya n’Ububiligi.

Umukino wa mbere wahuje u Bufaransa na Mexique tariki ya 13 Nyakanga 1930, Abafaransa batsinda ibitego 4-1. Igitego cya mbere cy’iki gikombe cyatsinzwe n’Umufaransa Lucien Laurent.

Mu ntambara ya kabiri y’Isi, Lucien Laurent yinjiye mu gisirikare cy’u Bufaransa yaje gufatwa nk’imfungwa y’intambara n’Abadage arekurwa mu 1943, yapfuye mu 2005 afite imyaka 97.

Uruguay yatwaye igikombe itsinze Argentina ibitego 4-2, nyamara igice cya mbere cyari cyarangiye ari ibitego 2-0 bya Argentine, uyu mukino warebwe n’abantu ibihumbi 70 mu gihe imikino yose 18 yarebwe n’abasaga ibihumbi 700.

Incamake z’umukino wa nyuma mu 1930

Ubutaliyani bwakira igikombe cya kabiri ku ngoma ya Benito Mussolini, wari ubonye umwanya wo gucengeza mu bambari be amatwara ya Fascime. Nibura ibitangazamakuru 249 byari mu Butariyani mu gihe radiyo 13 zacishagaho imipira.

Ibihugu 16 nibyo byitabiriye iyi mikino harimo na Misiri yo muri Afurika.

Abatariyani bari bahanze amaso rurangiranwa Geussepe Meazza wakiniraga Internazionale da Milano.

Tariki ya 10 Kamena 1934, gari ya moshi zivuye muri Tchécoslovaquie zimanukana abafana 3000 kureba umukino wa nyuma gusa batsinzwe n’Abatariyani ibitego 2-1 byose mu gice cya kabiri.

Umukino wa nyuma wahuje Italy Vs Czechoslovakia

Ubufaransa bwakira igikombe cyo mu 1938, Argentina itangaza ko itazitabira maze imyigaragambyo irarema mu murwa Buenos Aires. Brazil niyo yahagarariye yonyine Amerika nyuma y’aho abafana bateranyije amafaranga y’urugendo ku ikipe y’igihugu.
Stade 11 nizo zakiriye iyi mikino, u Butariyani bwisubiza iki gikombe butsinze Hongiriya ibitego 4-2.

Intambara ya kabiri y’Isi iratera, Ottorino Barassi wari visi perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Butariyani akura igikombe muri banki y’i Roma akibika munsi y’igitanda cye akirinda Abanazi.

Incamake z’igikombe cyo mu 1938

Nyuma y’imyaka 12, Brazil yakira iki gikombe. U bwongereza bwari bumaze imyaka 17 butitabira iyi mikino buragaruka, Abahinde bari babonye itike y’imikino ya nyuma ntibitabira kuko basabwe kwambara inkweto kandi bamenyereye ibirenge bityo bajya kwitegurira imikino olimpiki.

Nta mukino wa nyuma wabayeho kuko ikipe ya mbere muri buri tsinda yakoze itsinda ry’amakipe ane Brazil, Suwede, Uruguay na Espagne. Uruguay yatsinzemo ibiri ya Brazil na Suwede inganya na Espgane itwara igikombe.

Umukino wabaye bwa nyuma wahuje Uruguay na Brazil kuri sitade Maracana warebwe n’abantu 173 850.

Incamake za Brazil na Suwede

Igikombe cyo mu 1954 cyakiniwe mu Busuwisi, Hongiriya ya Ferenc Puskás wakiniraga Real Madrid niyo yahabwaga amahirwe yo kwegukana igikombe. Ku mukino wa nyuma ihura n’ u Budage bw’Iburasirazuba, ibihugu byari mu myiryane ya politiki.

Igice cya mbere cyarangiye banganya ibitego 2-2, bari mu rwambariro abakinnyi b’Abadage batewe imiti yongera imbaraga yitwa méthamphétamine, bagarutse mu kibuga Rhan atsinda igitego ku munota wa 84. Iyi mikino yasojwe hatsinzwe ibitego 140.

Umukino wa nyuma wahuje Hongiriye n’u Budage bw’Iburengerazuba

Suede yakira igikombe cya 6 mu 1958, ibihugu bine byose bigize ubwami bw’U Bwongereza, Ubwongereza, Pays de Galles, Ecosse n Ireland y’amajyarugu, bibona itike naho Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zitabira bwa mbere mu gihe U Butariyani bwabuze itike ku nshuro ya mbere.

Brazil ya Pele w’imyaka 17 itsinda ku mukino wa nyuma Suwede ibitego 5-2 harimo bibiri bya Pele. Brazil itwara igikombe cya mbere, iba n’ ikipe ya mbere ikuye iki gikombe ku wundi mugabane.

Brazil na Suwede, amashusho ya mbere y’amabara

Mu gikombe cyo mu 1962 cyabereye muri Chili, umubare w’ibitego waragabanutse kuko amakipe yose yakinaga umukino wo kugarira kandi urimo ingufu. Hatsinzwe ibitego 89.

Ku mukino wa nyuma, Brazil yatsinze Tchécoslovaquie ibitego 3-1 maze abakinnyi batandatu batsinda ibitego 4, byinshi mu irushanwa harimo n’umunya Brazil Garrincha.

Incamake z’igikombe cyo mu 1962

Igikombe cyo mu 1966 cyagombaga kubera mu Bwongereza, amezi ane mbere y’uko iyi mikino itangira, igikombe cyibiwe mu murikabikorwa i Westminister. Nyuma y’iminsi irindwi cyaje kuvumburwa n’imbwa yitwa Pickles mu majyepfo y’umurwa Londres gipfunyitse mu kinyamakuru.

FIFA yemeje ko u Burayi bwajya buhagararirwa n’amakipe 10, Amarika y’Amajyepfo ane, n’imwe yo muri Afurika, Amaerika yo hagati na Aziya.

Koreya ya ruguru ibona itike mu gihe u Bwongereza butemeraga iyi leta n’ibendera ryayo kuva mu ntambara ya Koreya yo mu 1953, ikibazo cya politiki kiravuka.

Koreya yasohotse mu itsinda rya kane ari iya kabiri nyum ya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti ibona itike ya 1/4, Chili n’u Butariyani barasezererwa. Abatariyani batewe inyanya bageze i Roma.

Pickles na shebuja David Corbett bavumbuye igikombe cyo mu 1966 cyari cyibwe

Muri ¼ Koreya ya ruguru itsinda Portugal ibitego 3-0 mu minota 25 ya mbere. Imyitwarire y’Abanyakoreya irahinduka, barirara maze batakaza umukino.

Umunyaportugal Eusebio abatsinda ibitego 4 hiyongeraho n’icya Augosto. Batashye bahawe imirimo ifitiye igihugu akamaro uretse Pak Doo-ik.

Imikino y’Abongereza bakinne yose yabereye i Wembley.

Ubwo Ubwongereza bwakinaga na Argentina, myugariro na kapiteni wa Argentina Antonio Ubaldo Rattín yaretswe ibimenyetso bimusaba gusohoka mu kibuga aranga, umukino ubanza guhagarara aza kwemera gusohoka.

Abayobozi basabye umusifuzi w’uyu mukino, Ken Aston gushaka umuti w’ikibazo, yemeza ko ko igihe umukinnyi ahawe ikarita y’umuhondo cyaba ari icyitonderwa naho umutuku ukaba guhagarikwa no gusohoka mu kibuga. Amakarita aba atangiye gukoreshwa atyo.

Ku mukino wa nyuma, Ubwongereza bwatsinze Ubudage bw’Uburengerazuba ibitego 4-2.

Iki gikombe cyarimo Boby Charton, umuyobozi w’icyubahiro wa Manchester United na Franz Beckenbauer wa Bayern Munich cyarebwe n’abafana 1 635 000 binjiye mu mastade, uyu muhigo waje gukurwaho mu 1994.

Igikombe cy’Isi mu Bwongereza

Mu gikombe cyo mu 1970 cyabereye muri Mexique, amategeko yaravuguruwe abasimbura babiri baremerwa. Abarusiya baba aba mbere basimbuje umukinnyi ubwo bakinaga na Mexique ku munota wa 45. Amakarita atangira gukoreshwa atanu y’umuhondo atangwa muri uyu mukino.

Abarebye imipira kuri televiziyo babonaga amashusho y’amabara mu gihe Afurika yongeye guhagararirwa nyuma ya Misiri mu 1934, Maroc niyo yari itahiwe.

Muri ½ hahurira amakipe ane yari yaratwaye iki gikombe, Brazil, u Butariyani, Uruguay n’u Budage.

Ku mukino wa nyuma, Brazil ya Pele yatsinze Ubutariyani ibitego 4-1, itwara ku nshuro ya gatatu iki gikombe igihabwa burundu. Iki gikombe cyaje kwibwa tariki ya 19 Ukuboza 1983 nubu ntikiraboneka.

Pele yasabye ko iki gikombe cyagarurwa biba iby’ubusa, hakorwa ikindi cyamurikiwe Perezida wa Brazil mu 1984.

Umutoza wa Brazil Mário Zagallo aba uwa mbere utwaye iki gikombe nk’umukinnyi ndetse n’umutoza naho Pele asezera mu ikipe y’igihugu atwaye iki gikombe gatatu. Gerd Müller atsinda ibitego 10 harimo Hat tricks ebyiri mu mikino ibiri ikurikirana.

Igikombe cya nyuma cyitiriwe Jules Rimet

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages