00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Stade zizakinirwaho CHAN zizaboneka habura amezi abiri gusa

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 22 April 2015 saa 06:51
Yasuwe :

Mu gihe igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu (CHAN) kizabera mu Rwanda kuva tariki ya 16 Mutarama kugera kuya 7 Gashyantare 2016, ama stade iyi mikino izaberaho ari kuvugururwa azarangira tariki ya 31 Ukwakira 2015.

Stade Amahoro, stade ya Kigali, stade Huye n’Umuganda i Rubavu nizo zizakinirwaho muri CHAN 2016.

Bugingo Emmanuel, umuybozi wa siporo muri Minisiteri y’umuco na siporo, umwe mu bagize komite yo gutegura CHAN, avuga ko amastade ane azakoreshwa muri iyi mikino yatangiye gukorwaho kandi ko abubatsi babaha icyizere ko byaba byarangiye kare.

Bugingo avuga ko kuvugurura stade ya Rubavu byatangiye aho bagomba gushyiramo ubwatsi bushya bw’ubukorano, gutunganya aho abantu bicara n’ikibuga cy’imyitozo ngo biri kwihuta.

Ahazashyirwa ubwatsi bushya muri stade Umuganda hamaze gutegurwa no kuvugurura inyubako
Stade ya Huye igomba kuba yabonetse tariki ya 31 Ukwakira 2015 nubwo imaze guhombya Leta miliyoni 915

Stade ya Kigali [Nyamirambo] batangiye kuyivugurura cyane mu gutunganya ikibuga cyarekagamo amazi igihe hagwaga imvura nkuko byagaragaye mu mikino ya CECAFA Kagame cup no ku mukino wa shampiyona wasubitswe wari guhuza AS Kigali na Police FC.

Nta byinshi bizavugururwa kuri stade Amahoro uretse gukora ikibuga cy’imyitozo gifite ubwatsi bw’ubukorano kiri guhingwa inyuma gato ahareba kuri FERWAFA.

Bugingo yagize ati “ Iyo tuganiriye n’abari kubaka ibyo bibuga bavuga ko tariki ya 31 Ukwakira 2015 ibibuga bizaba byabonetse tukabikoreraho imikino yo kubigerageza ku buryo CHAN izaba nta gushidikanya n’impungenge.”

Nubwo abadepite basanze stade ya Huye imaze guhombya Leta miliyoni FRW 915, nubu iyi stade imaze imyaka ine yubakwa ntirarangira ndetse igomba gutegurirwa ikibuga cy’imyitozo.

Mbere y’uko u Rwanda rwakira CHAN, mu Ugushyingo rushobora kwakira CECAFA y’ibihugu nk’uko byifujwe n’abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino bavuga ko yaba inzira nziza yo kwitegura iyi mikino nyafurika.

Hatangiwe guhingwa ahazajya ikibuga cy'imyitozo cya stade Amahoro Ifoto/ Sikubwabo Damas
Amastade ane ari kuvugurwa n'ibibuga by'imyitozo bizaba byarangiye gukorwa tariki ya 31/10/2015 Ifoto/ Sikubwabo Damas

Bugingo avuga ko nka MINISPOC batarahabwa ibisobanuro kuri CECAFA ariko ko FERWAFA isanze kwakira CECAFA mu kwezi kumwe bagakina CHAN byabafasha ngo bazeraba ibisabwa.

Yagize ati “ FERWAFA izaduha uburyo bwo kwitegura CHAN na gahunda y’umutoza. Niba babona ari ngombwa ko abakinnyi bakina iryo rushanwa habura ukwezi bagakina na CHAN tuzareba ibisabwa ngo igihugu cyakire CECAFA.”

Kuba u Rwanda rwakwakira CECAFA y’ibihugu byasaba ko rucumbikira no gutunga amakipe azitabira no gushaka ibihembo ku makipe ya mbere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages