Mpaga ni igihano gisanzwe muri siporo ku Isi, aho ikipe ziyiterwa bitewe no kudakurikiza amategeko agenga amarushanwa ziri gukina, ariko by’umwihariko bikaba agashya kumva ko ikipe yananiwe kugera ku kibuga.
Ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 22 Werurwe 2026, iki gikorwa kidasanzwe, benshi bagaragaje ko “kigayitse” cyabereye muri Stade Amahoro ubwo Gasogi United yari gukina na Rayon Sports itagaragaraga ku kibuga, ibyaherukaga kuba muri Shampiyona y’u Rwanda mu 2018 ubwo Miroplast FC ititabiraga umukino wari kuyihuza n’iyi kipe yambara ubururu n’umweru.
Byagenze gute ngo Gasogi United yange gukina na Rayon Sports?
Kutagaragara ku kibuga kwa Gasogi United ku Cyumweru ntibyatunguranye kuko uwayishinze akaba na Perezida wayo, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), kuva ku wa Gatandatu yari yaciye amarenga ko uyu mukino utazaba.
Hari inyuma y’ibiganiro byabaye hagati y’iyi kipe n’inzego bireba zirimo urutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere (Rwanda Premier League), aho Gasogi United yagaragaza ko gukura umukino kuri Kigali Pelé Stadium Saa Cyenda ugashyirwa kuri Stade Amahoro Saa 22:00 bidakurikije amategeko.
Uyu mukino wahinduwe mu buryo buzwi ku wa Gatanu, ushyirwa inyuma y’uwa ¼ cya CAF Champions League wahuje Al-Hilal SC na RS Berkane guhera Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, mu korohereza abakunzi b’umupira w’amaguru kureba imikino yombi icya rimwe.
Kugira ngo ibyo bigerweho, hari ibiganiro byabayeho hagati ya Al-Hilal SC na Rayon Sports yahawe 7500$ [miliyoni 11 Frw] kugira ngo yemere kuzakinira muri Stade Amahoro yasabwe n’iyi kipe yo muri Sudani, Gikundiro yo ikaba yari kwitabira umukino gusa nta kindi isabwa ndetse ntiyishyuze ku muryango kuko umufana yari kugura itike imwe akareba iyo mikino yombi.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko ibi biganiro byahawe umugisha n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) na Rwanda Premier League mu nyungu z’umupira w’amaguru n’isura y’igihugu kuko nubwo Al-Hilal SC ari iyo muri Sudani, ariko ifite aho ihuriye n’u Rwanda uyu munsi.
Kubyumvikana ariko ntibyari bihagije kuko hagombaga gusabwa ikibuga mu masaha y’uwo mukino wa kabiri, ikipe izakina na Rayon Sports ari yo Gasogi United ikamenyeshwa, bikanakorwa ku bandi bafatanyabikorwa barebwa n’umukino.
Ku wa Kane, Saa 23:06, binyuze ku Muyobozi ushinzwe Umupira w’Amaguru muri Rayon Sports, Irambona Eric, iyi kipe yasabye guhindurirwa umukino ugashyirwa muri Stade Amahoro ku Cyumweru Saa 21:45.
IGIHE yamenye ko kugeza ubwo hatangiye gushakwa uburyo Stade Amahoro yaboneka, aho inzego zirimo FERWAFA na Minisiteri ya Siporo zabigiyemo, kugeza ubwo Rayon Sports na Gasogi United zamenyeshwaga impinduka zemejwe ku wa Gatanu Saa 14:58.
Nubwo Gasogi United yari mu bagenewe ubutumwa bwa email bwandikiwe Irambona Eric wo muri Rayon Sports, yo ku wa Gatandatu yandikiye Rwanda Premier League ivuga ko itamenyeshejwe mu buryo bwemewe, iby’impinduka yabibonye ku mbuga nkoranyambaga no mu butumwa bwandikiwe uwitwa Irambona Eric ndetse hari igihombo bishobora kuyiteza.
Mu ibaruwa yo ku wa 21 Werurwe, Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), usanzwe ari Visi Perezida ushinzwe Umutungo na Tekinike mu Nama y’Ubutegetsi ya Rwanda Premier League, yavuze ko iyo abakinnyi bafite umukino Saa 15:00 bava kuri hoteli Saa 12:30 mu gihe gukina Saa 22:00 byari gutuma hari ibyiyongeraho mu kubagaburira, kubacumbikira muri hoteli no kubacyura mu ijoro.
Yasabye kandi ko amenyeshwa mu buryo bwemewe, akandikirwa kandi bigakorwa mu gihe kigenwa n’amategeko kitarenze amasaha 48 mbere y’uko umukino uba.
Kuri uwo munsi, Rwanda Premier League yasubije Gasogi United ko yamenyeshejwe hakurikijwe uburyo buteganywa mu mategeko ndetse mu gihe gikwiye, yongeraho ko nta na rimwe yishyura igihombo gishobora guterwa n’ihinduka ry’aho umukino wari kubera.
Gasogi United yongeye kwandika ishimangira ko ibyakozwe binyuranyije n’amategeko ndetse itazakina umukino, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Jules Karangwa, ku butumwa bwa ’e-mail, ayisubiza ko nititabira hazakurikizwa ibiteganywa n’amategeko ari byo mpaga.
Ku Cyumweru, Saa 22:15, abasifuzi b’umukino bayobowe na Nizeyimana Is’haq basabye Rayon Sports gutaha kuko Gasogi United itabonetse ku kibuga, mu gihe nyuma yaho ubuyobozi bwa Rwanda Premir League bwemeje mpaga kuri Gasogi United ndetse igacibwa amande ya miliyoni 2 Frw.
Kwanga gukina kwa Gasogi United bifite ishingiro?
Nubwo ntaho Gasogi United yanditse yerura ko ishaka amafaranga, ahubwo ikagaragaza ko guhindura umukino byayitera igihombo cyangwa ikiguzi cyisumbuye, amakuru avuga ko KNC yasabye guhabwa 1500$ (miliyoni 2,1 Frw) kugira ngo yemere gukina, ariko ntiyayahabwa.
Gasogi United kandi ntiyandikiwe "ibaruwa nyayo" iyimenyesha, ahubwo hakoreshejwe uburyo bwa e-mail.
Gusa ubwo yayisubizaga, Rwanda Premier League yibukije iyi kipe ko "uburyo bwakoreshejwe bumeze nk’ubwo ku wa 21 Ugushyingo 2025 ubwo Gasogi United yoroherezwaga kwakirira Kiyovu Sports muri Stade Amahoro, nyuma y’umukino wa Al-Hilal SC na MC Alger."
Ingingo ya Gatatu y’Amategeko ya Rwanda Premier League iteganya ko mu buryo bwo guhererekanya ubutumwa bwemewe hagati y’amakipe, abafatanyabikorwa na Rwanda Premier League harimo “ibaruwa cyangwa ubutumwa bwa Email byoherejwe kuri aderesi za Email z’ikipe cyangwa umuyobozi wayo” ari byo byakozwe kuri Gasogi United.
Aya mategeko mu ngingo yayo ya 5.1, avuga ko “Ubunyamabanga Bukuru bwa Rwanda Premier League ni bwo bufite ububasha bwo gushyiraho cyangwa guhindura ikibuga, amatariki n’amasaha imikino iberaho.”
Ni mu gihe ingingo ya 5.5 ivuga ko “Itariki, ikibuga, isaha umukino ukinirwaho ntibishobora guhinduka keretse iyo hari impamvu yumvikana yemejwe n’Ubunyamabanga Bukuru bwa Rwanda Premier League, kandi bwayimenyeshejwe nibura iminsi itanu mbere y’umukino”, ari na byo kuri Gasogi United igaragaza ko bitubahirijwe.
Ukurikije amabaruwa yagiye hanze, usanga iri tegeko ritarakurikijwe kuko ibaruwa ya mbere yandikiwe Rwanda Premier League yanditswe na Irambona Eric isaba guhindura umukino ari iya tariki ya 19 Werurwe 2026. Gusa ntacyo byari bwice kuko uru rwego rwari rugifite igihe cyo gusuzuma neza impamvu zo kuwimura ndetse kwemeza izo mpinduka byakozwe mu masaha 48 agenwa n’amategeko.
Ibi ni na byo byakozwe ndetse rukanasubiriza igihe nyuma yo gukorana na FERWAFA na QA Venues, bifite mu nshingano ikoreshwa rya Stade Amahoro ku mikino ya Shampiyona y’u Rwanda.
IGIHE yamenye ko ku wa Kabiri, tariki ya 17 Werurwe, ari bwo Rayon Sports yamenyesheje Rwanda Premier League mu buryo bw’amagambo ko hari ibiganiro irimo na Al-Hilal SC.
Ikindi kivugwa ni uko akenshi amakipe menshi atubahiriza kwandika mu minsi itanu igenwa n’amategeko, ariko biramutse bibaye mu gihe byorohera Rwanda Premier League guhindura umukino mu masaha 48 ateganywa, ibyo nta kibazo kirimo.
Hari ikindi gihe imikino yimuwe muri ubu buryo?
Ubwo Gasogi United yimurirwaga umukino wayihuje na Kiyovu Sports mu Ugushyingo, na bwo byakozwe habura iminsi ibiri, umukino ujyanwa ku mugoroba Saa Moya.
Indi mikino yabaye mu masaha akuze muri uyu mwaka w’imikino harimo uwa Police FC na Al-Merrikh SC, uwa Al-Merrikh SC na AS Muhanga n’iyahuje Al-Hilal SC n’Amagaju FC na AS Muhanga, yose yatangiye Saa Tatu z’ijoro cyangwa nyuma yaho.
Uretse ibyo, ubwo umukino wa Rayon Sports na Gasogi United wakurwaga kuri Kigali Pele Stadium Saa 15:00, kuri iyo saha hahise hashyirwa uwa Police FC na Etincelles FC zari gukina Saa 18:00. Uyu mukino wo warabaye urangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1.
Harakurikiraho iki?
Gasogi United yamaze guterwa mpaga y’ibitego 3-0 ndetse igomba kwishyura na miliyoni 2 Frw. Ni mu gihe iramutse yongeye guterwa mpaga muri uyu mwaka w’imikino, yamanurwa mu Cyiciro cya Gatatu.
Mu kiganiro Rirarashe cya Radio/TV1, KNC yatangaje ko nyuma yo kutanyurwa n’umwanzuro wafashwe kuri uyu mukino, agomba kuwujuririra muri FERWAFA



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!