00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isubyo mu mushinga wa bisi Airtel yemereye Rayon Sports

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 10 August 2026 saa 09:24
Yasuwe :

Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatangaje ko nta cyemezo kigaragaza ko bisi bemerewe mu masezerano ya Airtel ihari, ariko hari gushakwa izindi nzira yabonekamo.

Hashize umwaka umwe Rayon Sports na Airtel bitangaje ku mugaragaro umushinga uhuriweho uzatuma iki kigo cy’itumanaho giha imodoka nini ya bisi izajya itwara abakinnyi.

Mu kiganiro Murenzi Abdallah yagiranye na SK FM, yavuze ko ingendo z’abakinnyi muri Rayon Sports itangwaho arenga miliyoni 7 Frw buri kwezi, yaba kujya mu myitozo cyangwa ku mikino.

Murenzi yagaragaje ko iyi bisi yari kuboneka mu ntangiriro za 2026, yatinze kubera birantega mu biganiro by’impande zombi, byatumaga habaho kugongana kw’abafatanyabikorwa.

Yagize ati “Hari ibiganiro twagiranye na Airtel ariko bigenda bisubikwa kubera impamvu nyinshi. Ibibazo twabayemo mu mateka, hari ibyagiye bikomeretsa abafatanyabikorwa. Niba umuntu mugiranye amasezerano, undi akavuga ati ibyo bintu runaka akora simbyemera, ukicara ukavuga uti ‘ese mfate nde ndeke nde?’”

“Uretse ko hari indi ntambwe twateye, ubu ntabwo tugitekereza kuba wa muntu umufatanyabikorwa ayobora uko ashaka. Turifuza kuba cya kigo umufatanyabikorwa yubaha nk’uwo bafatanyije, kuko akenshi hari ubwo yumva ari nk’umugiraneza. Umuntu akaza ati njye nintagira umuntu muri komite yanyu sinzabafasha.”

Murenzi wagize uruhare muri uyu mushinga wa bisi ubwo yari Umujyanama w’Inama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports, yaciye amarenga ko nta kimenyetso babonye ko bisi yatumijwe.

Ati “Turifuza ko umuntu najya kuduha bisi atumva ko ari imfashanyo, ahubwo ari igikoresho. Uretse ko nutanayiduha dufite ubundi bushobozi bwo kuyibonera. Nta cyemezo twigeze tubona cyerekana ko yaguzwe. Ni ibiganiro twakomeje kuganira ariko dutegereje ko tubibonera ibimenyetso by’uko icyo kintu gihari.”

Ubu Rayon Sports yashatse umuvuno mushya wo kwibonera bisi, aho yagiranye ibiganiro na Rwanda Premier League ku mufatanyabikorwa wajya aha bisi amakipe, hanyuma akajya yishyura miliyoni 5 Frw buri kwezi.

Rayon Sports iheruka kugura bisi mu 2019, ariko mu 2020 yafatiriwe burundu kubera ko iyi kipe itari yarubahirije amasezerano yagiranye na Akagera Business Group, yo kwishyura mu byiciro miliyoni 100 Frw yari yaguzwe.

Rayon Sports yatangiye inzira nshya yo kwishakira bisi yari yaremerewe na Airtel
Murenzi Abdallah yagaragaje ko habayemo ibibazo mu biganiro mu kugura bisi ya Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages