Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Mutarama 2023, ni bwo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yandikiye Ubunyamabanga bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba abumenyesha impinduka ku mikino.
Imikino ya EACoG 2024 yagombaga gutangira guhera tariki ya 2-10 Gashyantare 2024, ikabera mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Mukeka Clementine, yavuze ko aya marushanwa ahagaritswe ku mpamvu zitunguranye ndetse n’igihe cyo kuyasubukurira kizamenyeshwa nyuma.
Imikino yagombaga gukinwa harimo ruhago, Basketball, Volleyball, Iteramakofe, Bocce, Gusiganwa ku maguru no ku bafite ubumuga.
Ibihugu bitanu ni byo byagombaga kuzitabira iyi mikino yari igiye kuba ku nshuro ya kabiri aribyo Uganda, Tanzania, u Burundi, Sudan y’Epfo n’u Rwanda.
Ikipe y’Igihugu y’abagore muri Ruhago yari yaramaze kwitegura ndetse yaranahamagaye abakinnyi 20 bari kuzifashishwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!