Kuri iki Cyumweru, tariki ya 16 Kanama 2026, ni bwo FERWAFA yatangaje ko yakoze isuzuma ry’amakipe yiyandikishije kuzakina Shampiyona y’u Rwanda mu mwaka utaha wa 2026/27.
Amakipe 16 ni yo yiyandikishije, mu isuzuma ryakozwe hagati ya tariki ya 12 na 14 Kanama 2026, yagaragaje ko amakipe 14 ari yo yemerewe gukina BK Pro League nta bihano.
Etincelles FC yo mu Karere ka Rubavu yananiwe kugira amakipe muri Shampiyona y’u Rwanda y’Abato, yahawe uburenganzira bukurikiwe n’ibihano kuko atakurikije amabwiriza.
Kiyovu Sports na yo yahawe uburenganzira ariko n’ibihano, yasabye uburenganzira bwo gukina iri rushanwa nyamara hari amadeni ibereyemo bamwe mu bari abakozi bayo.
Amakipe yemerewe ni, Rayon Sports FC, Gasogi United, Musanze FC, Marines FC, Etoile de l’Est FC, AS Kigali, Police FC, Sunrise FC, Gicumbi FC, Mukura VS&L, Gorilla FC, Bugesera FC na Amagaju FC na APR FC.
Kuri aya makipe hiyongeraho na Al Merrikh na Al Hilal SC yo muri Sudani y’Epfo, yasabye gukina muri Shampiyona y’u Rwanda.
Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League), ruteganya ko umwaka w’imikino wa 2026/27 uzatangira tariki ya 4 Nzeri 2026, ukazasozwa ku wa 30 Gicurasi 2027.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!