00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakipe yo muri Championship ntakozwa ibyo gukoresha VAR

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 April 2026 saa 06:15
Yasuwe :

Amakipe akina Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Bwongereza, izwi nka Championship, yateye utwatsi icyifuzo cyo gukoresha ikoranubahanga ryifashishwa mu misifurire rya “Video Assistant Referee- VAR” guhera mu mwaka w’imikino utaha.

Kuva muri Kanama 2025, muri iyi Shampiyona hashyizweho uburyo bwa “Football Video Support (FVS)” bukora nka VAR, buha buri mutoza gusaba gusuzuma icyemezo runaka inshuro ebyiri ku mukino.

Mu kwezi gushize, Ishyirahamwe ry’Abasifuzi babigize umwuga mu Bwongereza (PGMO) ryaretse amakipe yo mu byiciro byo hasi uburyo rikoramo.

EFL yagaragaje ko amakipe yateye utwatsi ibyo gukoresha ikoranabuhanga ryifashisha amashusho mu misifurire y’Icyiciro cya Kabiri mu Bwongereza (Championship).

Ikoranabuhanga ryifashishwa mu kumenya ko umupira warenze umurongo w’izamu (Goal Line Technology) ryo rizakomeza gukoreshwa, ndetse hazakorwa isuzuma niba ryanakoreshwa mu Cyiciro cya Gatatu (League One), binatorerwe muri Kamena.

Mu mezi ya hafi, abatoza benshi bo muri Championship bari basabye ko hashyirwaho VAR.

Umutoza wa Norwich, Philippe Clement, yagize ati “Hari aho nkumbura VAR ngo ifate ibyemezo bikwiye”. Hari nyuma y’uko ikipe itewe penaliti ubwo yakinaga na Ipswich mu ntangiriro z’uku kwezi.

Muri Mutarama, uwahoze ari Umutoza wa Bristol City, Gerhard Struber, yavuze ko “hari ibimenyetso byinshi, amasuzuma menshi agaragaza ko ibyemezo bya VAR ari byeza ndetse bitabera.”

Gusa amakipe yagaragaje ko nta nyota atewe no gukoresha iryo koranabuhanga, atinya ko ryagabanya uburyohe abafana baba biteze ndetse bikajyana n’igiciro cyo kurikoresha.

VAR isanzwe ikoreshwa mu cyiciro cya kabiri muri Espagne, u Butaliyani n’u Budage. Yagombaga gutangira gukoreshwa muri Ligue 2 y’u Bufaransa ariko amateleviziyo byari gukorana agira ikibazo cy’ubushobozi birangira bipfuye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages