Izi mpinduka zizatangira gushyirwa mu bikorwa mu irushanwa ry’umwaka utaha rizabera muri Kenya, Uganda na Tanzania.
Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, yemeje iki cyemezo mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu, agaragaza ko ari intambwe ikomeye mu guteza imbere umupira w’amaguru ku Mugabane wa Afurika.
Ati “Twongereye umubare w’amakipe azitabira Igikombe cya Afurika kiri imbere.”
Yasobanuye ko intego ya CAF ari uguha ibihugu byinshi amahirwe yo kwitabira irushanwa rikomeye kurusha ayandi mu mupira w’amaguru muri Afurika.
Uku kwiyongera kw’amakipe gukurikiye ukwabaye mu 2019, ubwo umubare w’amakipe yitabiraga Igikombe cya Afurika wavaga kuri 16 ukagera kuri 24.
Izo mpinduka zatumye ibihugu byinshi byitabira ndetse n’umubare w’imikino ikinwa muri iri rushanwa ryo ku rwego rw’Umugabane uriyongera.
Kongera amakipe akagera kuri 28 byitezweho kurushaho kongera ihangana, no guha urubuga ibihugu biri kuzamuka mu mupira w’amaguru kugira ngo na byo byigaragaze.
Nubwo izi mpinduka zititezweho kugira ingaruka zikomeye ku mahirwe yo kubona itike kw’ibihugu bisanzwe byitabira kenshi nka Nigeria, Misiri, Sénégal na Maroc, zizafungurira amarembo ibihugu bikiri kuzamura urwego rwayo.
Bimwe muri byo bishobora kubona itike y’imikino ya nyuma ku nshuro ya mbere, cyangwa bikongera kuyitabira nyuma y’imyaka myinshi bitagaragara muri iri rushanwa.
CAF itegerejweho gutangaza andi makuru arambuye ajyanye n’uburyo bushya bwo kubona itike ndetse n’imiterere y’irushanwa rizaba ryagutse.
Ubu buryo bushya bushobora kuzahindura uburyo imyanya yo kwitabira izagabanywa mu turere dutandatu tugize CAF.
Igikombe cya Afurika cya 2027 cyitezweho kuba ari cyo kizitabirwa n’amakipe menshi kurusha ibindi byose byabanje, bikaba bihuye n’ingamba zagutse za CAF zo kwihutisha iterambere ry’umupira w’amaguru muri Afurika.
Izi gahunda zanatumye amafaranga y’ibihembo yiyongera, ishoramari mu marushanwa atandukanye rirushaho gukorwa ndetse hashyirwa imbaraga zikomeye mu guteza imbere umupira w’amaguru w’abagore.
Motsepe yavuze ko yizera ko kongera umubare w’amakipe azitabira iri rushanwa bitazafasha gusa mu kongera urwego rw’ihangana mu mupira w’amaguru wa Afurika, ahubwo bizanaha abakinnyi benshi amahirwe yo kugaragaza impano zabo ku rwego mpuzamahanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!