Irushanwa riri gukinwa ry’Igikombe cy’Isi cya 2026, riri kuba ari bwo bwa mbere ryagaragayemo amakipe y’ibihugu 48, avuye kuri 32 yari asanzwe aryitabira.
Mu kiganiro Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yagiranye n’ikinyamakuru Blue Sport cyo mu Busuwisi, yavuze ko byaba byiza habayeho uburyo butuma amakipe akina irushanwa yiyongera.
Ati “Ibi ni bimwe bimwe mu byo kwigaho nyuma y’iki Gikombe cy’Isi. Niba duteguye Igikombe cy’Isi, ni ngombwa ko tugitegurira Isi yose, kitabaye icy’u Burayi na Amerika y’Amajyepfo gusa, ahubwo mu nyungu z‘Isi yose. Buri gihugu cyemerewe kurota gukina Igikombe cy’Isi.”
“Mwarabibonye ko gushaka itike yo kurikina byari hejuru. Nitudaha amahirwe ibihugu bito kugira ngo bikine mu Gikombe cy’Isi, byose birabura inkunga ibifasha kuzamuka.”
Igikombe cy’Isi kiri gukinwa ku nshuro ya 23 mu mateka, kigeze muri ½, aho u Bufaransa buzakina na Espagne, hanyuma u Bwongereza bugahura na Argentine.
Irushanwa rizakurikiraho rizakinwa mu 2030, ribere mu bihugu bya Maroc, Espagne, Portugal, Argentine, Paraguay na Uruguay.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!