Irushanwa rya Lion Cup ryahurije hamwe imirenge icyenda yo mu turere twa Kayonza, Nyagatare na Gatsibo, ku wa 27 Kanama 2026, hagamijwe gukangurira abaturage kumenya ibyiza bya Pariki no kuyirinda ba rushimusi kugira ngo ibyo yinjiza byongere bisubizwe mu gufasha abaturage.
Ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa ryaberaga mu Murenge wa Gahini, mu bagore ikipe yari ihagarariye Umurenge wa Gahini, yatsinze iy’Umurenge wa Karangazi penaliti 3-2.
Mu bagabo ikipe ihagarariye Umurenge wa Ndego, yatsinze ikipe y’Umurenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare ibitego 2-1.
Usanase Djamilla wo mu ikipe ya Gahini yatwaye igikombe, yavuze ko iri rushanwa rituma babasha guteza impano zabo imbere, anishimira ko mbere yo gukina umukino wa nyuma babanje gutemberezwa Pariki y’Akagera.
Ati “Byatumye menya ko ba rushimusi batwangiriza ibyiza bitatse igihugu cyacu. Ni ubwa mbere naringeze muri pariki, ariko nahakuye imbaraga zo kurwanya uwo nabona wese ushaka gushimuta inyamaswa.”
Nsengiyaremye Eric wo mu ikipe ihagarariye Umurenge wa Ndego, we yavuze ko bishimiye ibihembo batwaye, agaragaza ko bakomeje ibikorwa byo gukebura ba rushimusi n’abandi baba bashaka kwinjira muri pariki nta burengazira bahawe.
Umuyobozi wungirije wa Pariki y’Akagera ushinzwe guhuza Pariki n’Abaturage, Nshimiyimana Nelly, yavuze ko aya marushanwa afasha mu bukanguramabaga bwo gushishikariza abaturage kurengera inyamaswa zirimo n’Intare.
Yavuze ko kuri ubu bafite Intare zirenga 60, kandi ko nta ba rushimusi bigeze bazihiga ari na yo mpamvu zororoka cyane.
Ati “Mbere y’uko hakinwa umukino wa nyuma dufata abasifuzi, abakinnyi b’amakipe ane tukabajyana gusura pariki kugira ngo bayimenye, bakamenya ko zininjiza amafaranga bigatuma akumira ababa bashaka kuzihiga.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Nsoro Bright, we yavuze ko iyi mikino ituma abaturage babasha gusobanukirwa Pariki y’Akagera n’inyamaswa ziyirimo.
Irushanwa ‘Lion Cup’ rimaze imyaka 12 riba rigamije gukundisha abaturage iyi pariki, ndetse mu mwaka wa 2025/2026 yasaranganyije abayituriye urwunguko rwa miliyari 1.286 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!