00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakipe 32 yamenye amatsinda azakiniramo mu Gikombe cy’Isi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 6 December 2024 saa 08:19
Yasuwe :

Amakipe 32 yabonye itike yo kuzakina Igikombe cy’Isi cy’Amakipe kizaba mu 2025, yamaze kumenya amatsinda aherereyemo, aho Manchester City ifite igikombe giheruka iri kumwe na Juventus, Waydad AC na Al Ain FC.

Mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 5 Ukuboza 2024, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ryakoze tombora y’uko amakipe azahatanira iri rushanwa ribaye ku nshuro ya mbere.

Inter Miami yabonye itike nk’ikipe yakiriye kuko iri rushanwa rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni yo izakina umukino ufungura irushanwa, ikazahura n’imwe hagati ya Palmeiras, FC Porto, Al Ahly bisangiye Itsinda A.

Itsinda B ryo mu Gikombe cy’Isi rizaba rigizwe na Paris Saint-Germain, Atletico Madrid, Botafogo, Sounders FC. Itsinda C rigizwe na Bayern Munich, Auckland City, Boca Junior na SL Benfica.

Itsinda D rizaba ririmo CR Flamengo, Espérance Sportive de Tunis, Chelsea FC, Club León. Itsinda E rigizwe na CA River Plate, Urawa Red Diamonds, CF Monterrey na FC Internazionale Milano.

Amakipe ari mu Itsinda G ni Manchester City, Wydad AC, Al Ain FC na Juventus FC. Irindi Tsinda ari na ryo rya nyuma ni H ririmo Real Madrid, Al Hilal, Pachuca, na FC Salzburg.

Iri rushanwa rizaba rizahatanirwa n’amakipe y’ibigugu ku migabane itandukanye rizatangira tariki ya 15 Kamena kugeza 13 Nyakanga 2025.

Amakipe 32 yamenye amatsinda azakiniramo Igikombe cy'Isi cy'Amakipe
Manchester City iheruka gutwara iki gikombe yisanze mu itsinda rimwe na Wydad AC, Al Ain FC na Juventus FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .