00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakipe 12 ni yo ahatanira igikombe cya Airtel Rising Stars mu Ntara y’Amajyepfo

Yanditswe na

Philbert H

Kuya 27 June 2015 saa 01:23
Yasuwe :

Amakipe 12 y’abahungu n’ane y’abakobwa ni yo ahatanira ibikombe bya Airtel Rising Stars, no guhagararira ‘Region II’ mu mikino ya nyuma y’iryo rushanwa ku rwego rw’igihugu.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Kamena, ni bwo hatangiye amarushanwa ya Airtel Rising Stars muri Region ya kabiri, aho amakipe 12 y’abahungu yaturutse mu Turere twa Huye, Gusagara, Nyanza, Muhanga, Ruhango, Nyamagabe na Rusizi, arimo guhatanira igikombe, n’itike yo guhagararira icyo gice muri iryo rushanwa ku rwego rw’igihugu.

Ayo makipe arimo gukinira ku bibuga bitatu, aho mu Karere ka Huye ku kibiga cya EAV Kabutare, hahuriye Gihisi Football Training Center (Nyanza), YDC, Gisagara na Ruhango.

Ku kibuga cya OPEDEI mu Karere ka Huye harimo gukinira Winners (Muhanga), Muhanga Football Training Center (Muhanga), Mugandamure (Nyanza) na Olempa Africa.

Ku kibuga cya Nyagisenyi i Nyamagabe harimo gukinira Rusizi United (Rusizi), Umurabyo, Amagaju (Nyamagabe) na Huye Youth Football Training Center (Huye).

Amakipe 4 y’abakobwa uri Region II ari yo Nyanza, Gatagara,, Mutara (Ruhango) na GS Mutunda, arimo gukinira ku kibuga cya GS Mutunda mu Karere ka Huye.

Biteganyijwe ko amakipe abiri azahatanira umwanya wa gatatu n’abiri azahatanira igikombe mu bahungu ndetse n’andi abiri azahatanira igikombe mu bakobwa, azahurira i Nyamagabe ku kibuga cya Nyagisenyi ku cyumweru tariki ya 28 Kamena 2015, ahazaba hari n’ubuyobozi bwa Airtel Rwanda, Umukinnyi w’icyitegererezo muri iri rushanwa Jimmy Mulisa ndetse n’ubuyobozi bwa FERWAFA, bagahemba amakipe azaba yitwaye neza kuruha andi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages